Davis Cup: Ghana na Nigeria zazamutse, Abanyarwanda babura amahirwe

Mu irushanwa rya Tennis ry’Igikombe cy’Isi mu Cyiciro cya Kane ku rwego rwa Afurika, Davis Cup Africa Group IV, ikipe y’gihugu ya Nigeria n’iya Ghana zazamutse mu Cyiciro cya Gatatu, u Rwanda ruguma mu cya Kane.

Ghana yabaye iya Mbere biyihesha kuzamuka mu kindi Cyiciro

Ni irushanwa ryaberaga mu Rwanda guhera tariki 26 kugeza 29 Nyakanga 2023, ku bibuga byo muri IPRC-Kigali mu Mujyi wa Kigali.

Ibihugu umunani birimo Botswana, Kenya, Mozambique, Cameroun, Angola, Ghana, Nigeri n’u Rwanda rwakiriye irushanwa, ni byo byitabiri iry’uyu mwaka.

U Rwanda rwari mu itsinda rya Kabiri na Nigeria, Angola na Mozambique. Rwazamutse rutsinze ikipe y’gihugu ya Angola mu byiciro byombi, mu bakina ari umwe kuri umwe [single] no muri babiri ku bandi [doubles]. Muri iri tsinda kandi, Nigeria yatsinze Mozambique mu byiciro byose, ijya guhura n’u Rwanda na rwo irarutsinda bituma iba iya mbere mu itsinda.

Byahise bituma Abanyarwanda bisanga bagomba guhura na Ghana yari yabaye iya Mbere mu itsinda rya Kabiri, maze Nigeria yayoboye itsinda rya Kabiri, ihura na Kenya yari yabaye iya Kabiri.

Mu mikino itatu u Rwanda rwakinnye na Ghana irimo ibiri ya singles n’umwe wa double, yose yayitsinzwe bituma ruguma mu cyiciro cya Kane kuko rutigeze rugera mu myanya ibiri ya nyuma.

Ikipe y’igihugu ya Nigeria, yatsinze Kenya imikino ibiri kuri umwe, bituma izamukana na Ghana mu cyiciro cya Gatatu, Abanya-Kenya na bo baguma mu cya Kane [IV].

Ikipe ebyiri zabaye iza nyuma, ni Mozambique na Botswana zahise zinamanuka mu Cyiciro cya Gatanu zigasimburwa na Répubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, DRC, n’u Burundi zaje mu cyiciro cya Kane zivuye mu cya Gatanu.

Ubwo bisobanuye ko umwaka utaha 2024, Davis Cup Africa Group IV izitabirwa n’u Rwanda, DRC, u Burundi, Kenya, Angola na Cameroun.

- Advertisement -

Uko ibihugu byakurikiranye nyuma y’irushanwa: Ghana [1], Nigeria [2], Kenya [3], u Rwanda [4], Angola [5], Cameroun [6], Botswana [7], Mozambique [8].

Nyuma y’irushanwa, Perezida w’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino wa Tennis, Karenzi Théoneste, avuga ko irushanwa ryagenze mu rwego rw’mitegurire ntacyo bishinja ariko kandi n’umusaruro wo mu kibuga atari bibi cyane ahubwo barushijwe uburambe n’ibihugu bahuye na byo.

Ati “Imitegurire yagenze neza, nta cyo twishinja tumaze kubimenyera. Wenda ntitwiha amanota ariko ubonye babigusubije ubisabye cyangwa utabisabye, ni ikigaragaza ko baba bashima uko byagenze.”

Yongeyeho ati “Umusaruro w’ikipe nta bwo ari cyo twari twiteze  rwose reka mbabwize ukuri. Twagerageje ibyo dushobora kugira ngo abana bitegure, kugira ngo bazamuke mu cyiciro cya Gatatu.”

Yakomeje avuga ko n’ubwo igihugu cya Ghana cyatsinze u Rwanda, ari ikipe ikinika ahubwo batandukanyijwe n’amarushanwa menshi bamwe bamaze kwitabira bigatuma bungukiramo uburambe.

Uyu muyobozi yasoje avuga ko mu Karere ka Afurika y’i Burusirazuba, Tennis ya ho imaze gutera imbere kandi ari ibyo kwishimira.

Mu kwezi kwa Kanama hari irindi rushanwa ry’Ingimbi, ITF World Tour Juniors [G60], baba bakina bashaka kuzuza amanota 60 ku wa Mbere abahesha kuba batumirwa mu marushanwa mpuzamahanga manini ku Isi, hakaba irindi  ry’abakuru rizaba muri Nzeri na ryo rizaba rikomeye kuko uretse kurishakamo amanota, n’ibihembo biba ari binini.

Umunyamabanga Mukuru wa Komite Olempike y’u Rwanda, Kajangwe Joseph, yari ahari
Munyanziza Gervais Ushinzwe amakipe y’Ibihugu muri Minisiteri ya Siporo, yarebye imikino ya nyuma
Minisitiri w’Urubyiruko na Siporo muri Mali, Hon. Abdoul Kassim Ibrahim Fomba [uri hagati], yarebye imikino ya nyuma.
Nigeria yazamutse mu kindi cyiciro
Abanyarwanda bagumye mu cyiciro cya Kane
Buri wese wari ufite inshingano muri iri rushanwa, yashimiwe akazi gakomeye yakoze
Indirimbo yubahiriza Igihugu cya Ghana, yaririmbwe
Angola yahembwe
Hatanzwe ibihembo ku bitwaye neza
Eng. Alexis Redamptus Ushinzwe Ibikorwaremezo muri Minisiteri ya Siporo, ari mubatanze ibihembo
Abasifuzi na bo bahembewe umurimo mwiza bakoze mu irushanwa
Ghana yashimiwe
Cameroun yatahanye umwanya wa Kane
Bataramye karahava
Abayobozi bagiye gusangira na bagenzi ba bo
Nyuma ni uku byari byifashe
Udufoto twafashwe
Nyuma y’irushanwa abantu basangiye

UMUSEKE.RW