Davis Cup: U Rwanda rwisanze mu itsinda rya Kabiri

Mbere y’uko hatangira irushanwa rya Tennis rya Davis Cup Africa Group IV rizabera mu Rwanda, ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yamenye itsinda ibarizwamo.

Bisanze mu itsinda rya Kabiri

Tombola y’uko amakipe azahura uko ari umunani, yakozwe ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri.

Nyuma y’iyi tombola, u Rwanda rwisanze mu itsinda rya Kabiri (B) ririmo Mozambique, Nigeria na Angola.

Itsinda rya Mbere ryo, ririmo Cameroun, Ghana, Botswana na Kenya.

Imikino izatangira ejo guhera Saa tatu z’amanywa, ubwo hazaba hakorwa ibirori byo gutangiza irushanwa, hanyuma Saa yine, u Rwanda ruzahite rucakirana Mozambique. Izasozwa ku wa Gatandatu tariki 29 Nyakanga. Imikino yose izajya ibera mu Kigo cy’Ishuri cya IPRC-Kigali.

Ikipe ya mbere mu itsinda A izakina n’iya mbere mu itsinda B. Izi zombi zizahita zizamuka muri Group III.

Iya Kabiri mu itsinda A n’iyo mu itsinda B bizakinira umwanya wa Gatatu-Kane.

Iya Gatatu mu itsinda A izakina n’iyo muri B, bihatanira umwanya wa Gatanu-Gatandatu.

Ebyiri za nyuma mu itsinda A na B zizakinira umwanya wa Karindwi-Umunani, zihite zimanuka muri Group V

- Advertisement -

Kuko hari izindi kipe ebyiri zizaba zabaye iza mbere muri Group V izakinira i Kinshasa zizamuka muri Group IV.

Umutoza w’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda,
Habiyambere Dieudonné, yavuze ko amakipe yose batomboye ari meza ariko ko biteguye neza kandi abakinnyi be abiziye bitewe n’uko yabateguye.

Tombola yakozwe n’ababifitiye ubushobozi
Ni yo ubarebeye inyuma ubona ko biteguye neza

UMUSEKE.RW