Djihadi Bizimana yabonye ikipe nshya muri Ukraine

Umukinnyi w’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’umupira w’amaguru, Amavubi, Bizimana Djihadi, yasinyiye FC Kryvbas Kryvyi Rih yo mu Cyiciro cya Mbere mu gihugu cya Ukraine.

Bizimana Djihadi yahawe ikaze mu kipe ye nshya

Bizimana Djihadi wari uherutse kuvugwa mu gihugu cya Israël mu kipe ya Hapoel Ramat Gan Givatayim FC, yerekanywe nk’umukinnyi mushya wa FC Kryvbas Kryvyi Rih mu gihe cy’imyaka ibiri iri imbere.

Mbere yo kujya muri shampiyona ya Ukraine, Bizimana yari amaze imyaka itanu akina mu Bubiligi, aho itatu yayikinnye muri Waasland Beveren yamanutse mu cyiciro cya Kabiri, indi ibiri yari ayimaze muri KMSK Deinze na yo yo mu cyiciro cya Kabiri.

Mu Rwanda, yaciye mu makipe arimo Etincelles y’iwabo i Rubavu, Rayon Sports na APR FC yavuyemo yerekeza gukina hanze y’Igihugu.

Ambasaderi wa Israël mu Rwanda, Dr. Ron Adam, yari aherutse kwemeza ko Djihadi azakina muri shampiyona ya Israël
Bizimana Djihad asanzwe ari umukinnyi w’ikipe y’Igihugu

UMUSEKE.RW