Imbamutima za Aruna Madjaliwa wasinyiye Rayon Sports

Nyuma yo gusinya amasezerano mu kipe ya Rayon Sports, Aruna Moussa Madjaliwa ukomoka muri Répubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yijeje abakunzi b’iyi kipe kuzabaha ibyishimo.

Aruna Madjaliwa yijeje Aba-Rayons kubaha ibyishimo

Kuri uyu wa Gatanu, ni bwo ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports bwatangaje ko bwaguze umukinnyi wo hagati, Aruna Moussa Madjaliwa uzwi nka Cobra mu gihugu cy’u Burundi.

Ubwo yari akigera mu Rwanda, Cobra yabanje kwizeza Aba-Rayons ko azanywe no ubaha ibyishimo kuko azi neza ko aje mu kipe nkuru.

Ati “Murakoze cyane. Ndabanza gushimira Imana ko nashyitse Amahoro. Nje hano mu kipe ya Rayon Sports. Mvuye i Burundi muri Bumamuru y’i Burundi. Ngomba gusinya imyaka ibiri. Ndaje ngo dusoze ibiganiro.”

Abajijwe ku cyo abakunzi b’iyi kipe bamwitegaho, yasubije ko ibye byinshi bizagaragarira mu kibuga kuko azanjywe no gutanga ibyishimo.

Ati “Nta byinshi byo kuvuga ubu. Nje gukora akazi. Bagenzi banjye bakina aha turavugana cyane. Ikipe ya Rayon ndayizi, ni ikipe nkuru kandi ikomeye. Abafana ba Rayon Sports ndabasuhuje kandi ndabakunda, bamenye ko nahageze.”

Uyu musore uvuga ko afite imyaka 21, akinira ikipe y’Igihugu y’u Burundi ndetse abanzamo mu kibuga hagati, cyane ko akina afasha ba myugariro.

Gusa n’ubwo akinira u Burundi, ababyeyi be bombi bakomoka muri Répubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, DRC, ariko yahawe Ubwenegihugu bw’igihugu akinira.

Amakuru UMUSEKE wamenye, avuga ko Bimenyimana Bon Fils Caleb wakiniye iyi kipe ikunzwe na benshi mu Rwanda, ari we waranze uyu musore muri iyi kipe.

- Advertisement -
Ni umukinnyi wa Rayon Sports mu myaka ibiri iri imbere

UMUSEKE.RW