Imikino ibiri y’Amavubi y’abagore na Uganda izabera mu Rwanda

Ikipe y’Igihugu ya Uganda y’umupira w’amaguru mu bari n’abategarugori, igiye kwakirira iy’u Rwanda mu Rwanda.

Uganda igiye gukinira imikino yose mu Rwanda

Tariki 12 Nyakanga 2023, hateganyijwe umukino ubanza uzahuza Uganda n’u Rwanda mu gushaka itike y’imikino Olempike izabera i Paris mu Bufaransa mu 2024.

Umukino ubanza byari biteganyijwe ko uzabera kuri Stade St.Marry’s Kitende iherereye mu Mujyi wa Kampala mu gihugu cya Uganda.

Gusa nk’uko byemejwe na Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri iki gihugu, Eng. Moses Magogo, uyu mukino uzabera mu Rwanda.

Aganira na B&B, uyu muyobozi yavuze ko nka Uganda nta Stade bafite yemewe ku rwego mpuzamahanga.

Ati “Kubera ko nta Stade dufite yemewe na CAF kandi zikaba ziri kuvugururwa, twasabye u Rwanda ko rwazakira imikino yombi.”

Ibi birahita bisobanura ko uyu mukino uzabera kuri Kigali Pelé Stadium nk’uko byemejwe n’Umunyamaba Mukuru w’umusigire wa Ferwafa, Jules Karangwa.

Ati “Ni byo. Uganda yarabidusabye, ariko CAF ni yo itanga uburenganzira bwa nyuma. Twe ntacyo bidutwaye. Imikino izabera kuri Kigali Pelé Stadium.”

Umukino wo kwishyura biteganyijwe uzakinwa tariki 18 Nyakanga 2023 nyuma y’icyumweru kimwe hakinwe uwa Mbere.

- Advertisement -

U Rwanda rwahamagaye abakinnyi 25 bari kwitegura iyi mikino yombi, ndetse batangiye imyitozo bari gukora kabiri ku munsi. Uganda yo yatangiye umwiherero tariki 29 Kamena.

Akanyamuneza ku maso urakabona
Imyitozo yo irakomeje
Sifa Gloria ni we kapiteni w’Amavubi y’abagore
Mukeshimana Dorothée wa Rayon Sports WFC
Imbaraga ni nyinshi
Uganda yatangiye umwiherero tariki 29 Kamena

UMUSEKE.RW