Imikino y’Abafite Ubumuga: Ingengabihe 2023-2024 yamenyekanye

Ubuyobozi bw’Inama y’Ubutegetsi mu Ishyirahamwe ry’Imikino y’Abafite Ubumuga mu Rwanda, yemeje igihe umwaka w’imikino muri iri shyiramwe, uzatangirira.

Inama y’Ubutegetsi muri NPC, yemeje ko umwaka w’imikino 2023-2024 uzatangira muri Nzeri uyu mwaka

Ku Cyumweru tariki 30 Nyakanga 2023, ku Biro bya NPC, habereye inama yahuje abayobozi b’Inama y’Ubutegetsi, Board, muri iri shyirahamwe, yarimo gutegura umwaka w’imikino 2023-2024.

Muri bimwe byaganiriwe muri iyi nama, harimo kwemeza inyandikomvugo y’inama iheruka, raporo y’umwaka w’imikino 2022-2023, kwemeza igihe umwaka w’imikino 2023-2024 uzatangirira n’amarushanwa mpuzamahanga u Rwanda ruzitabira.

Hemejwe ko umwaka w’imikino 2023-2024, uzatangira muri Nzeri uyu mwaka. Uretse ibyo kandi, hanakiriwe Visi Perezida wa NPC, Mutabazi Innocent ukiri mushya muri izi nshingano nyuma yo gutorwa muri Mata 2023.

Mu Nama y’Ubutegetsi ya NPC, harimo n’Umunyamabanga Mukuru [wa Kabiri ibumoso] w’iri shyirahamwe
UMUSEKE.RW