Imikino y’Abakozi: Irambona Eric agiye gukinira RBC

Myugariro ukina ku ruhande rw’ibumoso, Irambona Eric wakiniye amakipe arimo Kiyovu Sports, yahawe akazi mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, hagamijwe kumukinisha amarushanwa ategurwa n’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Imikino y’Abakozi, ARPST.

Irambona yahisemo kujya gukina shampiyona y’Imikino y’Abakozi

Imikino y’Abakozi mu Rwanda, ihuza Ibigo bya Leta n’iby’abikorera. Ni imikino imaze gufata urundi rwego kuko hasigaye hagaragaramo bamwe mu bahoze bakina nk’ababigize umwuga.

Ikigo cya RBC kibitse igikombe cya shampiyona 2021/2022, gikomeje kwiyubaka kigamije kuguma ku gasongero mu marushanwa yose ya ARPST.

Ni ku bw’iyo mpamvu abayobozi bashinzwe Siporo muri iki Kigo, bahisemo kongeramo Irambona Eric wakiniye Rayon Sports na Kiyovu Sports. Uyu myugariro yasoje icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza [A0] muri Unilak.

Uyu mukinnyi, yitezweho kuzafasha RBC kwegukana ibikombe byose mu marushanwa ya ARPST ndetse no kuyifasha ku rwego mpuzamahanga.

Irambona yakiniye Kiyovu Sports imyaka ibiri

UMUSEKE.RW