Kiyovu Sports yerekanye abakinnyi umunani bashya -AMAFOTO

Ubuyobozi bwa Kiyovu Sports Limited, bwerekanye abakinnyi bashya iyi kipe imaze gusinyisha mu buryo budasubirwaho, bazayikinira uyu mwaka w’imikino 2023-2024.

Ubuyobozi bwa Kiyovu Sports bwerekanye abakinnyi bashya

Nyuma yo gutandukana n’abakinnyi batatanze umusaruro wifuzwaga, ikipe ya Kiyovu Sports yatangiye kwiyubaka yitegurira kuzahangana uyu mwaka w’imikino 2023-2024.

Mu bamaze gusinyira kipe yo ku Mumena, abagera ku munani ni bo bamaze kwerekanwa, biciye ku muyobozi wa Kiyovu Sports Ltd, Mvukiyehe Juvénal.

Abatangajwe barimo Mulumba Sulaiman, umunyezamu, Kalyowa Emmanuel, Kalumba Brian [bose bakomoka muri Uganda], rutahizamu, Afonso Sebastião ukomoka muri Angola, Basilua Jéremie Makola ukomoka muri Répubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, DRC, Richard Kirongozi ukomoka i Burundi, Obediah Mikel Freeman uzwi nka Haaland ukomoka muri Libéria na Guy Kazindu wavuye muri Gasogi United.

Uretse aba bakinnyi berekanwe, ubuyobozi bwanatangaje ko Zungu Hassan ukomoka Uganda, ari we mutoza wungirije muri iyi kipe yo ku Mumena.

Mvukiyehe Juvénal uyobora Kiyovu Sports Ltd, yavuze ko abakinnyi batangajwe ari bo amaze gusinyira iyi kipe bidasubirwaho ariko hari abandi bazerekanwa mu minsi ya vuba.

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko, abakinnyi baguzwe uyu mwaka ari bo bafite amazina manini ugereranyije n’abamaze gutandukana n’iyi kipe.

Aba bose baraza biyongera kuri Niyonzima Olivier Seifu, wasinye amasezerano y’umwaka umwe muri Kiyovu Sports.

- Advertisement -

UMUSEKE.RW