KNC yongeye gusetsa abantu asaba abakinnyi be igikombe

Umuyobozi w’ikipe ya Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charles, KNC, yongeye gusaba igikombe abakinnyi be ku yindi nshuro ya kenshi.

KNC yongeye gusetsa abantu ahamya ko Gasogi izaba ihataniye igikombe cya shampiyona

Buri uko umwaka w’imikino ugiye gutangira, amakipe akina shampiyona y’icyiciro cya Mbere atangirana intego zitandukanye, cyane ko n’ibyo aba yashoye ku isoko biba bitandukanye.

Iyo bigeze kuri Gasogi United ho, biba ibindi kuko umuyobozi wa yo, KNC, ahamya ko iyi kipe ifite ubushobozi bwo kwegukana igikombe cya kimwe mu bikinirwa mu Rwanda ariko bigahabana n’isoko aba yahahiyeho.

Ubwo iyi kipe yatangiraga imyitozo ku wa Mbere tariki 17 Nyakanga 2023, uyu muyobozi yavuze ko igiye kuza nanone ihatanira igikombe cya shampiyona y’uyu mwaka.

Ati “Ndatekereza ko iyi kipe ari yo ya mbere iringaniye. Ndavuga ku myaka kuko dufite abato n’abakuru. Intego yacu iba ari ukwegukana igikombe igihe cyose. Uyu munsi wa none urugendo ruratangiye.”

Abajijwe niba koko Gasogi ifite ubushobozi bwo kwegukana igikombe, KNC yasubije buhari ndetse cyane.

Ati “Wowe urabona budahari? Mbere na mbere ubushobozi buba ari ababakinnyi ubwa bo, kumva ko bafite ubushake bwo kubikora.”

Si ubwa mbere KNC atangaje ko ikipe abereye umutoza, ifite intego yo kwegukana igikombe ndetse yanayoboyeho urutonde rwa shampiyona ariko akagozi kaza kugera aho karacika.

Uyu muyobozi yakomeje ahamagarira abakunzi b’iyi kipe, Urubambyingwe, kuza ku kibuga bakajya bakurikirana imyitozo mbere y’uko bajya ku kazi.

- Advertisement -
Abafana ba Gasogi United basabwe kureba imyitozo ya yo
Gasogi United yakaje abakinnyi babanzagamo

UMUSEKE.RW