Mucyo Antha yaremeye Rugaju Reagan bakomoka hamwe

Umunyamakuru wa RadioTV10, Biganiro Mucyo Antha ukora mu kiganiro cy’imikino, yahundagaje ibifaranga kuri mugenzi we ukorera Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru, RBA, Rugaju Reagan.

Biganiro Mucyo Antha (ibumoso) na Rugaju Reagan (iburyo)

Ubusanzwe Rugaju afite umuyoboro atangiramo amakuru, cyane ko asanzwe ari mu banyamakuru bakunzwe na benshi mu Rwanda.

Ubwo yari yatumiye mugenzi we, Biganiro Mucyo Antha ukorera RadioTV10, yatunguwe no guhabwa igifurumba cy’amafaranga ubwo bari mu kiganiro kuri YouTube Channel ya Rugaju.

Biganiro uherutse kwegukana igikombe cy’rushanwa ry’Agaciro Pre-Season Tournament, yahaye Rugaju amafaranga arimo inoti z’ibihumbi 5 Frw nyinshi, mu rwego rwo kumushyigikira mu mushinga mushya yatangije.

Mu kumushyigikira, Antha yahise akora mu mufuka w’ipantalo akuramo amafaranga ibihumbi 50 Frw abihereza Reagan.

Akimara kuyamuha, Biganiro yagize ati “Ni yo mpamvu rero ngushimira rwose nk’umuvandimwe tuva inda imwe. Reka nshyireho itafari kugira ngo wongeremo Internet kugira ngo ukomeze udusangize ibyiza.”

Antha yashimiye uyu munyamakuru mugenzi we kuri iki gitekerezo kizafasha abakunzi ba Siporo kujya bamenya n’andi makuru ya Siporo badategereje kuyumvira kuri Radio cyangwa kuyareba kuri Televiziyo.

Ati “Ni ibihumbi mirongo itanu nk’itafari ryanjye ryo kugira ngo ugure internet ndetse urusheho gutera imbere.”

N’ubwo iyi YouTube Channel ya Rugaju imaze igihe gito itangiye gukora, nyamara imaze kugira abayikurikira [Subscribers] bagera ku bihumbi birenga 47 bitewe n’izina rinini ry’uyu munyamakuru.

- Advertisement -

WAREBA VIDEO IGEZWEHO KURI UMUSEKE TV

UMUSEKE.RW