Mugisha Bonheur yasinyiye ikipe yo muri Libya

Umukinnyi wo hagati w’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’umupira w’amaguru, Amavubi, Mugisha Bonheur uzwi nka Casemiro, yatangajwe nk’umukinnyi mushya w’ikipe ya Al Ahli SC yo mu Cyiciro cya Mbere muri Libya.

Yahawe ikaze

Uyu musore wari umaze imyaka ibiri muri APR FC, yasinye amasezerano ye kuri uyu wa Gatatu ndetse ahita atangazwa nk’umukinnyi mushya wa yo.

Casemiro abicishije ku rukuta rwe rwa Instagram, yashimiye Ubuyobozi bw’ikipe y’Ingabo ku bw’amahirwe bwamuhaye yo gukinira iyi kipe mu myaka ibiri ishize ndetse akagaragaza icyo ashoboye.

Ati “Byari byiza. Naryohewe n’iyi myaka ibiri. APR FC mwarakoze cyane kumpa amahirwe yo kugaragaza icyo nshoboye. Amahirwe masa Intare.”

Uyu musore ukina hagati, yageze muri APR FC avuye muri Mukura VS yari yagiyemo nk’intizanyo ya Heroes FC yo mu Cyiciro cya Kabiri.

UMUSEKE.RW