Mugisha Bonheur yerekeje gukina muri Libya [AMAFOTO]

Umukinnyi wo hagati mu kipe y’Igihugu, Amavubi, Mugisha Bonheur wakiniraga APR FC, yerekeje muri shampiyona y’icyiciro cya Mbere mu gihugu cya Libya.

Mugisha Bonheur Casemiro yerekeje muri Libya

Uyu musore wari umaze imyaka ibiri mu kipe y’Ingabo, yafashe indege mu rukerera rwo kuri uyu Gatanu tariki 14 Nyakanga 2023.

Amakuru UMUSEKE wamenye, ni uko Casemiro agiye gusinyira ikipe ya Al Ahly Tripoli ikina mu cyiciro cya Mbere mu gihugu cya Libya. Asanze Haruna Niyonzima muri shampiyona yo muri iki gihugu.

Mugisha wakinaga hagati mu kibuga afasha ba myugariro, yasimbuwe na Nshimirimana Ismaël Pichu na Taddeo Lwanga bose bakina ku mwanya we.

Yakiniraga Mukura VS nk’intizanyo ya Heroes FC mbere yo kwerekeza muri APR FC.

Bonheur yari yaherekejwe na mukuru we, Nduwayo Valeur ukinira Musanze FC

UMUSEKE.RW