Musanze yasinyishije umunyezamu w’umunyamahanga (AMAFOTO)

Ubuyobozi bw’ikipe ya Musanze FC, bwemeje ko umunyezamu Madou Jobe ari umukinnyi mushya w’iyi kipe.

Ubuyobozi bwa Musanze FC bwemeje ko bwasinyishije umunyezamu ukomoka muri Gambia

Ibi byangajwe biciye ku mbuga nkoranyambaga z’iyi kipe iterwa inkunga n’Akarere ka Musanze.

Bavuze ko Madou Jobe ukomoka muri Gambia, yasinye amasezerano y’imyaka ibiri muri iyi kipe.

Aje yiyongera kuri Ntaribi Steven wari umunyezamu wa mbere muri Musanze FC.

Madou yaje abisakana na Nshimiyimana Pascal uherutse gutandukana n’iyi kipe.

Abaye kandi umukinnyi wa mbere mushya, utangajwe nyuma yo gutandukana na benshi barimo n’uwari kapiteni wa yo, Niyonshuti Gad n’abandi.

Yahawe nimero 30
Madou yahawe ikaze i Musanze
Yasinye amasezerano y’imyaka ibiri

UMUSEKE.RW