Nta mvura idahita! AS Kigali yatangiye imyitozo

Umutoza mukuru w’ikipe ya AS Kigali, Casa Mbungo André, yatangije imyitozo itegura umwaka w’imikino 2023-2024.

Harimo amasura mashya menshi

Ni imyitozo yatangiye kuri uyu wa Mbere kuri Kigali Pelé Stadium guhera Saa tatu z’amanywa. Umutoza yabanje gukoresha imyitozo yoroheje kuko bari bamaze igihe badakora ku mupira.

Casa yabanje igikorwa cyo kureba urwego rwa bamwe mu bakinnyi bashya, bari baje gusaba amahirwe yo kuba mu bazakinira iyi kipe. Umutoza yakoze ijonjora maze asigarana abagerageza mu bashya bari baje gusaba ayo mahirwe.

Mu bashya bari muri AS Kigali, harimo Nishimwe Blaise wavuye muri Rayon Sports, Nishimwe Saleh wavuye muri Bugesera FC, Kimenyi Yves, Ndayishimiye Thierry, Benedata Janvier, bavuye muri Kiyovu Sports na  Cuzuzo Aime Gaël, Abdoul-Karim, bavuye muri Gasogi United na Itangishaka Blaise wavuye muri APR FC.

Aba bose bakoze bambaye imyambaro mishya y’ikipe y’imyitozo. Bisobanuye ko ari abakinnyi ba yo muri uyu mwaka w’imikino. Abandi bakoze harimo Sekamana Maxime, Mico Justin, Cyubahiro Janvier na Tuyishime Eric Congolais.

Aba bakinnyi baje muri iyi kipe, nyuma y’uko yatakaje abakinnyi benshi barimo Ntwari Fiacre, Shaban Hussein Tchabalala, Rukundo Denis wasoje amasezerano, Niyonzima Olivier wagiye muri Kiyovu Sports, Kalisa Rashid wasoje amasezerano, Kakule Mugheni Fabrice, Tuyisenge Jacques wasoje amasezerano, Satula Edward waseshe amasezerano, Kwitonda Ally wagiye muri Police FC, Manzi Thierry wagiye muri Al Ahli SC yo muri Libya.

Nyuma y’imyitozo yo kuri uyu wa Mbere, umutoza Casa yaganirije bamwe mu bakinnyi bashya bari gushaka imyanya muri iyi kipe, abemerera kuzakomeza kuza gukora imyitozo akareba ko urwego rwa bo, rwabemerera gusinyira iyi kipe iterwa inkunga n’Umujyi wa Kigali.

Iyi kipe izajya ikorera imyitozo kuri iyi Stade isanzwe yakiriraho imikino ya yo, mu gitondo na nyuma ya Saa sita mu gihe hakozwe imyitozo ibiri ku munsi.

Casa Mbungo yatangije imyitozo kuri uyu wa Mbere
Akayezu Jean Bosco ari mu bagihari batari bashya
Dusingizimana Gilbert ari mu bagihari

UMUSEKE.RW

- Advertisement -