Police yakoze impinduka mu buyobozi bw’ikipe

Ubuyobozi bw’ikipe ya Police FC bwatangaje ko CIP Claudette Umutoni ari we Munyamabanga Mukuru w’iyi kipe.

CIP Claudette Umutoni yagizwe Umunyamabanga Mukuru n’Umuvugizi wa Police FC

Ni impinduka zatangajwe biciye ku mbuga nkoranyambaga z’iyi kipe y’Abashinzwe Umutekano.

Bati “Impinduka mu buyobozi bwa Police FC. CIP Claudette UMUTONI yagizwe umunyamabanga mukuru akaba n’umuvugizi, asimbuye kuri uyu mwanya SP Obed BIKORIMANA wahawe izindi nshingano.”

CIP Claudette yaherukaga muri Komite Nyobozi ya Ferwafa nka Komiseri wari Ushinzwe Umutekano muri iri shyirahamwe.

Iyi kipe kandi, yaherukaga gukora izindi mpinduka ubwo uwahoze ayiyobora, Munyantwali Alphonse wagizwe Perezida wa Ferwafa, yasimburaga SP Regis Ruzindana.

UMUSEKE.RW