Rayon Sports yasinyishije Umunye-Congo

Ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports, bwatangaje ko bwamaze gusinyisha undi mukinnyi wo hagati, Jonathan Ifunga Ifasso.

Jonathan Ifunga Ifasso ni umukinnyi mushya wa Rayon Sports

Uyu mukinnyi w’imyaka 24 ukomoka muri Répubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yasinye amasezerano y’imyaka ibiri nk’uko byemejwe n’ubuyobozi bw’iyi kipe bubicishije ku mbuga nkoranyambaga.

Uyu munye-Congo, akina hagati mu kibuga ariko ashyira ba rutahizamu imipira. Ndetse bivugwa ashobora gukina umwanya urenze umwe mu gice cy’ubusatirizi.

Yakiniye amakipe arimo Difaâ El Jadida yo muri Maroc, AS Nyuki, AS Dauphins Noirs na AS Simba zose zo muri DRC

Aje yiyongera ku bandi banyamahanga barimo umunyezamu, Simon Tamale, Aruna Moussa Madjaliwa, Charles Baale, Youssef Rharb n’Abanyarwanda barimo Bugingo Hakim, Serumogo Ally na Nsabimana Aimable.

Yasinye amasezerano y’imyaka ibiri

UMUSEKE.RW