Abari abatoza ba RBC batangije irerero ryigisha ruhago

Ndoli Jean Claude na Hakizimana Patrick, bari abakozi mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, mu kipe ya RBC FC, batangije gahunda yo gufasha abana bifuza gukina umupira w’amaguru.

Ndoli na Patrick bafashe gahunda yo gufasha abana bakina ruhago

Iyi gahunda yiswe ‘Passion Football Center, yafashwe n’aba batoza, mu rwego rwo gukomeza gutanga umusanzu wa bo, biciye mu gufasha abana bifuza gukina umupira w’amaguru.

Abatoza babiri, Ndoli Jean Claude na Hakizimana Patrick batoza ikipe y’umupira w’amaguru muri iki kigo, ni bo bazaba batoza aba bana uhereye mu bihuruko.

Abana barebwa n’iyi gahunda, ni abari hagati y’imyaka 7-10 na 11-15. Bamwe bazajya bitoza kuva Saa Mbili za mu gitondo kugeza Saa yine, abandi bizajya bitoza kuva Saa yine kugeza Saa sita z’amanywa.

Iyi gahunda izajya ikorwa kuva ku wa Mbere kugeza ku wa Gatanda mu gihe abana bari mu biruhuko, mu gihe ubwo bazajya baba bari kwiga, bazajya bitoza ku wa Gatandatu no ku Cyumweru gusa.

Ababyeyi bifuza ko abana ba bo baza muri iri rerero, bagomba kujya babatangira umusanzu w’ibihumbi 50 Frw buri kwezi. Aya mafaranga ni yo azajya avamo ibikoresho bibafasha mu myitozo.

Abana bazajya bitoreza ku kibuga cy’umupira w’amaguru, giherereye i Rugende.

Abakeneye kuhazana abana ba bo, bashobora guhamagara kuri nimero z’aba batoza, 0788644186 [Hakizimana Patrick] na 0790484693 [Ndoli Jean Claude].

Abatoza bahesheje RBC FCigikombe cya shampiyona iheruka 2021-2022

UMUSEKE.RW

- Advertisement -