Rwaka Claude yongereye amasezerano muri Rayon Sports

Ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports, bwemeje ko Rwaka Claude azayigumamo nk’umutoza wungirije muri iyi kipe.

Rwaka ashobora azaguma muri Rayon Sports nk’umutoza wungirije

Nyuma yo gufatanya na Haringingo Francis kwegukana igikombe cy’Amahoro cya 2023, Rwaka yongeye kugirirwa icyizere cyo kuyigumamo.

Amakuru UMUSEKE ukesha abashinzwe Itangazamakuru n’itumanaho muri Rayon Sports, yemeje ko uyu mutoza ari we uzungiriza umunya-Tunisia, Yamen Zelfani ‘Alfani’ wasinye amasezerano y’umwaka umwe.

Kuguma aha kuri Rwaka, bisobanuye ko atazakorana na Haringingo usanzwe uzwi nk’inshuti ye magara, cyane ko banatwaranye igikombe cy’Amahoro muri Mukura VS.

Uyu mutoza yanakiniye Rayon Sports na La Jeunesse FC yo ku Mumena.

Rwaka yongerewe amasezerano azamugeza mu 2024

Rwaka Claude [ubanza iburyo mu bicaye] yakoranye na Haringingo Francis muri uyu mwaka
UMUSEKE.RW