Tumutoneshe Diane agiye kuba Umuyobozi muri Kiyovu Sports

Uwahoze ari Komiseri Ushinzwe umupira w’amaguru w’abagore mu Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umupira w’Amaguru, Ferwafa, Tumutoneshe Diane, agiye guhabwa akazi mu kipe ya Kiyovu Sports.

Diane Tumutoneshe yinjiye mu buyobozi bwa Kiyovu Sports

Mu rwego rwo kubaka ikipe ikomeye mu mpande zose, ubuyobozi bwa Kiyovu Sports bukomeje kwisuganya bwuzuza inzego z’ubuyobozi zituzuye.

Ni muri urwo rwego, iyi kipe igiye guha akazi Tumutoneshe Diane wize ibijyanye n’Imiyoborere ya Siporo.

N’ubwo abayobozi ba Kiyovu Sports batarerura neza ngo babitangaze, ariko amakuru UMUSEKE wamenye avuga ko uyu mugore ari we uzaba ari Umuyobozi Ushinzwe ibikorwa byose by’iyi kipe [CEO].

Gusa n’ubwo uyu mukobwa agiye kuza gufasha iyi kipe yo ku Mumena mu mishinga yagutse, ariko ubuyobozi ntacyo burabivugaho ariko ntibunabihakana.

Aganira na Isibo TV, Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya Kiyovu Sports Company, Mvukiyehe Juvénal, yaciye amarenga ko Tumutoneshe azaba ari umuyobozi muri iyi kipe.

Ati  “Bisa n’ukuri ariko muzabona itangazo ribitangaza, hari n’uburyo muzabitangarizwa.”

“Uwo muyobozi mushya ni we uzatangaza abo bakinnyi kuko ntitwifuza kwivanga mu kazi ke ashaka gukora. Twebwe azajya atugezaho ibyemezo nk’inama nkuru ariko ni we uzajya uba uri kumwe n’ikipe mu bikorwa bya buri munsi.”

Tumutoneshe afite “FIFA Masters Course” yakuye mu Bihugu birimo u Bwongereza muri Leicester University, mu Butaliyani (SDA Bacconi School Of Management), no mu Busuwisi muri Neuchâtel University iherereye i Zurich.

- Advertisement -

Uyu mugore wize ibijyanye na Siporo, asanzwe yigeze kuba Umuyobozi w’Irerero rya Dream Team Academy yashinzwe na Kayisire Jacques usanzwe ari Visi Perezida wa Mbere wa Rayon Sports.

Mu 2019, Tumutoneshe yize muri Kaminuza ya Leipzig mu Budage ibijyanye n’imicungire ya Siporo (Sports Management).

UMUSEKE.RW