Umurenge Kagame Cup: Abakiniye Nyarugenge bararirira mu myotsi

Nyuma yo kwegukana igikombe cy’irushanwa ryitiriwe Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame ku rwego rw’Igihugu, abakiniye Umurenge wa Nyarugenge bimwe ibyo bemerewe n’ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali.

Abakiniye Umurenge wa Nyurugenge bimwe ibyo bemerewe

Ibyumweru bibiri birashize, irushanwa ry’Umurenge Kagame Cup rirangiye ku rwego rw’Igihugu.

N’ubwo iri rushanwa ryitiriwe Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, Paul Kagame, ariko abaritegura baracyarikoramo amakosa ya hato na hato.

Muri amwe muri ayo makosa, harimo kudaha abakinnyi ibyo baba bemerewe nyamara bo baba bakoze neza inshingano za bo.

Ni muri urwo rwego, abakiniye Umurenge wa Nyarugenge ubarizwa mu Karere ka Nyarugenge, Umujyi wa Kigali, batabaza ku bw’ibyo bagomba guhabwa ariko batahawe nyamara baregukanye igikombe cy’umupira w’amaguru ku rwego rw’Igihugu.

Aba bakinnyi bari baremerewe kujya bahabwa ibihumbi 5 Frw (buri umwe), uko baje gukora imyitozo ariko ntibigeze bayahabwa mu byumweru bitatu bya nyuma.

Bari bemerewe guhabwa agahimbazamusyi kangana na miliyoni 5 Frw, bakazigabana uko ari 23 ariko nanubu amaso yaheze mu kirere ndetse babuze ayo bacira n’ayo bamira.

Ikirenze kuri ibyo, uwo bahamagaye wese muri bamwe mu bayobozi b’Umujyi wa Kigali, basubizwa ko ntacyo bakwiye kuba bishyiza.

Uwaganiriye na UMUSEKE, yavuze ko n’urubuga rwa WhatsApp rwahuzaga abakinnyi, abatoza ndetse n’ubuyobozi, barubakuyeho biciye ku mutoza witwa Jimmy.

- Advertisement -

Ati “Group twabanagahi n’abayobozi, baratubrotse. Byakozwe n’umutoza Jimmy.”

Yongeyeho ati “Ubundi twari 23. Batwemereye miliyoni 5 Frw y’igikombe. Ntayo baduhaye. N’itike y’ibyumweru bitatu ntayo baduhaye. Itike yabaga ari ibihumbi 5 Frw ku munsi kuri buri mukinnyi.”

Mbere y’uko bamburwa uburenganzira bwo kwandika kuri urwo rubuga rwabahuzaga n’abayobozi, babajije impamvu badahabwa ibyo bemerewe, maze umutoza Jimmy abasubiza ibihabanye.

Jimmy yabasubije ati “Icya mbere ni igihembo cyagenewe Equipe yatwaye igikombe. Icya Kabiri ni amafaranga twita aya transport. Ibi byombi ingano yabyo twari twiteze si ko bimeze kuko ubuyobozi bwatweretse ibyo bacyiriye.”

UMUSEKE wifuje kumenya icyo Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigalibuvuga kuri iki kibazo, ariko mu nshuro zose twahamagaye kuri telefone igendanwa Visi Meya Ushinzwe Imibereho myiza, Urujeni Martine ntiyigeze yitaba.

Igikombe cyo baracyegukanye
Nyamara abayobozi b’Umujyi wa Kigali babaga bamwenyura ubwo iyi kipe yatsindaga

UMUSEKE.RW