Umutoza wa Rayon Sports yageze i Kigali [AMAFOTO]

Ubuyobozi bwa Rayon Sports, bwatangaje ko bwakiriye umutoza mushya w’iyi kipe wageze i Kigali, Yamen Zelfani.

Yamen Zelfani yageze i Kigali

Uyu munya-Tunisie uherutse gusinyira Rayon Sports amasezerano y’umwaka umwe, yageze mu Rwanda mu rukerera rwo kuri uyu wa Kabiri aje gutangira akazi mu kipe ye nshya.

Yamen Zelfani w’imyaka 43, azungirizwa na Rwaka Claude wanamaze gutangiza imyitozo y’iyi kipe ikunzwe na benshi mu Rwanda.

Yatoje amakipe arimo Al-Merrikh yo muri Sudan, JS Kabylie yo muri Algerie, AS Soliman yo muri Tunisie, Al-Kawkab yo mu cyiciro cya Kabiri muri Arabie Saoudité n’izindi.

Iyi kipe yanamaze gutangaza umunya-Afurika y’Epfo, Lebitsa Ayabonga nk’umutoza wongerera ingufu abakinnyi.

Aje gutangira akazi uyu munsi

UMUSEKE.RW