Volleyball: Inkumi z’uburanga ziganje muri Liberation Cup- AMAFOTO

Ubwo hasozwaga irushanwa ryo Kwibohora ku nshuro ya 29, Liberation Cup 2023, abiganjemo abakobwa n’abagore bagaragaye muri BK Arena bizihiwe.
Inkumi zo mu Rwanda zisigaye zitabira kujya kureba imikino
Ku Cyumweru tariki 9 Nyakanga 2023, ni bwo hasojwe irushanwa rya Volleyball ryo Kwibohora ku nshuro ya 29. Ni irushanwa ryatangiye ku wa Gatandatu tariki 8 risozwa tariki 9 Nyakanga uyu mwaka.
Ikipe ya APR VC ni yo yegukanye igikombe mu bagabo itsinze Gisagara VC amaseti 3-1. Mu cyiciro cy’abagore, igikombe cyegukanywe na Police WVC na yo itsinze APR amaseti 3-1.
Kimwe mu byaranze imikino ya nyuma, ni inkumi nyinshi zagaragaye muri BK Arena zaje kwirebera no gushyigikira umukino wa Volleyball.
Uretse izi nkumi z’uburanga zari zabukereye, abayobozi batandukanye na bo bagaragaye ku mikino ya nyuma.

Umuhanzi Platini P yasusurukije abitabiriye imikino

Umukino waranzwe n’ishyaka ryo ku rwego rwo hejuru

UMUSEKE.RW