Amashirakinyoma ku nkuru yavuzwe ku mutoza wa AS Kigali y’Abagore

Nyuma y’inkuru yavuzwe kuri Niyibimenya Daniella utoza ikipe ya AS Kigali Women Football Club ubwo iyi kipe yari mu mikino ya Cecafa iri kubera muri Uganda, ubuyobozi bw’iyi kipe bwanyomoje uwatanze amakuru y’impamvu ikipe yasezerewe rugikubita.

Umuyobozi wa AS Kigali WFC, Twizeyeyezu Marie Josée, yanyomoje inkuru ya Mukamusonera Théogenie

Tariki 17 Kanama 2023, ni bwo ikinyamakuru Newtimes, cyasohoye inkuru ivuga ku mpamvu ikipe ya AS Kigali WFC itabashije kubona intsinzi mu mikino ibiri ya mbere yatsinzwemo na JKT Queens FC ya Tanzania na Vihiga Queens FC yo muri Kenya.

Iki kinyamakuru cyari cyaganiriye n’umutoza wungirije w’iyi kipe, Mukamusonera Théogenie, wavuze ko impamvu ikipe ititwaye neza ari uko yaje atinze ndetse agahindura byose uyu mutoza yari yarateguye.

Muri iyi nkuru kandi, Mukamusonera avuga ko ubuyobozi bwazanye abatoza bashya barimo uw’abanyezamu n’uwongerera imbaraga abakinnyi ariko bose bakaza batinze ndetse bagahindura ibyo we yari yarateguye nk’uwari umaranye igihe n’ikipe.

Nyamara avuga ibi, kandi nta byangombwa bisabwa na CAF afite kuko gutoza nk’umutoza mukuru muri iri rushanwa, bisaba kuba byibura ufite Licence B,A CAF kandi we afite C gusa.

Uyu mutoza yagize ati “Yaraje ahindura uburyo bw’imikinire bwose, ashyira abakinnyi ku myanya itari iya bo. Ni yo mpamvu twasezererewe mu irushanwa byoroshye.”

Mukamusonera yakomeje avuga ko igihe Niyibimenya yaziye mu kipe ya AS Kigali WFC, byari byatinze ndetse byanabaye impamvu yo gutakaza imikino batakaje.

Ati “Twahawe umutoza mukuru bitinze, umunsi umwe mbere y’uko tujya Uganda mu irushanwa. Ni na ko byagenze ku mutoza wongerera imbaraga  abakinnyi no ku mutoza w’abanyezamu.”

Yongeyeho ati “Nta ruhare bagize mu myitozo y’ikipe kugeza ku munsi wa nyuma w’umukino wa Mbere. Ariko ikibazo nyamukuru ni umutoza mukuru, ntiyigeze anyegera ndetse nta n’inama cyangwa ibitekerezo yigeze ansaba nk’umutoza wabanye n’abakinnyi mu myiteguro.”

- Advertisement -

Ibi byose byatangajwe n’uyu mutoza, byanyomojwe n’umuyobozi wa AS Kigali WFC, Twizeyeyezu Marie Josée mu kiganiro cyihariye yahaye UMUSEKE.

Ati “Iyo nkuru twarayibonye na bagenzi banjye twarayisomye. Ariko ihabanye n’ukuri guhari. Uko abana bari bateguye neza nta kibazo kuko natwe nk’ubuyobozi twageregaje kubaba hafi bishoboka.”

Yongeyeho ati “Wenda wasanga yabitangaje kuko yari yiteguye ko azakomeza agatoza ikipe ariko nta bwo byashobokaga kuko Licence yasabwaga nta yo afite. Afite Licence C kandi hasabwaga ufite Licence A. Ni yo mpamvu rero twazanye uriya. Nta kibazo byateye kuko uko twatsinzwe ni iby’umupira kandi natwe twahavuye dutsinze umukino umwe n’ubwo tutageze ku ntego zacu ariko twarize tuzakosora.”

Iyi kipe iterwa inkunga n’Umujyi wa Kigali, yari yabonye umwanya wa Kane muri Cecafa yabereye muri Tanzania mu 2022 ariko uyu mwaka ntibyagenze neza. Ibitse ibikombe 12 bya shampiyona.

AS Kigali WFC ntiyahiriwe uyu mwaka

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW