Amatike ya APR na Rayon aragurwa nk’amasuka mu itumba

Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umupira w’Amaguru, Ferwafa, ryatangaje ko amatike yo kuzareba umukino wa Super Coupe uzahuza APR FC na Rayon Sports, agiye gushira ku isoko.

Amatike yo kuzareba umukino wa APR FC na Rayon Sports, akomeje kugurwa cyane

Uyu mukino uzabera kuri Kigali Pelé Stadium ku wa Gatandatu tariki 12 Kanama, utegerejwe na benshi ahanini bitewe n’uko ikipe zombi ziyubatse ku isoko mpuzamahanga.

Uretse kuba ari umukino uhuza Abakeba, n’abatoza b’amakipe yombi si ubwa mbere bazaba bagiye guhura ndetse amakuru avuga ko bombi nta n’umwe wemera undi.

Aha ni ho Ferwafa yahereye iburira abifuza kuzawureba, ibamenyesha ko amatike asigaye ku isoko ari ay’ahatwikiriye kuko ay’ahasigaye hose ndetse n’ayo mu Cyubahiro yashize.

Iri shyirahamwe ryatangaje ko, hamaze kugurwa amatike yo ku kigero cya 70% ku hatwikiriye ari na ho hasigaye honyine.

Umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro uheruka guhuza izi kipe zombi, warangiye Rayon Sports icyegukanye ku ntsinzi y’igitego 1-0 cyatsinzwe na Ngendahimana Eric.

Rayon Sports ikomeje kwitegurira mu mikino ya gicuti
APR FC nayo ntiyicaye ubusa

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW