AS Kigali na Gasogi United zaguranye abatoza

Mbere y’uko umwaka w’imikino 2023-2024 utangira, amakipe atandukanye yakoze impinduka zirimo iz’abakinnyi n’iz’abatoza.

Maniraguha Claude yasubiye gutoza abanyezamu ba Gasogi United

Mu makipe yakoze impinduka mu batoza, harimo Gasogi United na AS Kigali zaguranye abatoza b’abanyezamu.

Uwatozaga abanyezamu b’iyi kipe iterwa inkunga n’Umujyi wa Kigali, Maniraguha Claude, ubu yahisemo gusubira muri iyi kipe yo ku gasozi ka Gasogi.

Mu gihe Maniraguha yasubiraga muri Gasogi yahozemo, yabisikanye na Ngirinshuti Benjamin watozaga abanyezamu b’iyi kipe ariko yahise ajya gutoza abanyezamu ba AS Kigali ndetse yatangiye akazi.

Benjamin ni umutoza mutoza utanga icyizere, ari na byo byatumye Casa Mbungo ahitamo ko bakorana. Yakiniye amakipe arimo Vision FC yanahereyemo umwuga wo gutoza nk’uwabigize umwuga.

Maniraguha, na we ni umutoza ubimazemo igihe kuko mu makipe yaciyemo harimo na Kiyovu Sports ndetse akaba ari we mutoza w’abanyezamu mu kipe y’Igihugu y’Abagore y’Umupira w’Amaguru.

Ngirinshuti Benjamin ni umutoza mushya w’abanyezamu ba AS Kigali

UMUSEKE.RW