AS Kigali y’abagore yagaruye abatoza yari yirukanye

Ubuyobozi bw’ikipe ya AS Kigali Women Football Club, bwafashe icyemezo cyo kugarura abatoza babiri, Ntagisanimana Saida na Safari Jean Marie Viannye, bari baherutse gusohoka muri iyi kipe mu buryo bw’amaherere.

Ntagisanimana Saida na Safari JMV bagarutse mu rugo

Mu mwaka ushize, ni bwo ikipe ya AS Kigali WFC, yari yatandukanye n’abatoza bari basoje amasezerano Sogonya Hamiss uzwi nka Cyishi, Ntagisanimana Saida na Safari Jean Marie Vianney.

Aba bose uko ari batatu, bimwe andi masezerano na Visi Perezida w’iyi kipe, Jean Paul ariko bikorwa mu buryo umuyobozi, Twizeyeyezu Marie Josée atigeze amenya.

Ibi byatumye hakomeza kuza urwikekwe muri iyi kipe, kuko aba batoza nta bwo yigeze ibona abasimbura b’aba batoza n’ubwo bari bimwe andi masezerano mashya.

Ndetse byageze aho abanyezamu b’ikipe, batozwa na Maniraguha Claude watozaga abanyezamu ba AS Kigali y’abagabo ariko akajya aza gutera ikiraka muri iyi kipe y’abagore.

Amakuru yizewe UMUSEKE wamenye, ni uko hari umutoza w’abanyezamu wari wazanywe n’abandi bayobozi batari Perezidante w’ikipe wahoze atoza muri Fatima WFC ndetse yanatangiye akazi ariko ahita ahagarikwa.

Nyuma y’imyitozo yo ku wa Gatatu tariki 2 Kanama 2023 yabereye kuri tapis rouge, Twizeyeyezu Marie Josée uyobora iyi kipe yahise aza kuganira n’abakinnyi ndetse n’abatoza, abatangariza ko Ntagisanimana Saida wanabonye Licence C CAF ari we mutoza wongerera ingufu abakinnyi muri iyi kipe, mu gihe Safari JMV yasubijwe mu nshingano ze zo gutoza abanyezamu.

Mu gihe habura iminsi mike gusa ngo ikipe yerekeze Uganda gukina CECAFA y’abagore ihuza amakipe yabaye aya mbere iwa yo kugira ngo yishakemo izahagarira Akarere ka Afurika y’i Burasirazuba mu mikino ya CAF Women Champions League, ntirahamenyekana umutoza mukuru uzajyana na yo kuko uhari, Mukamusonera Théogenie nta Licence A,B CAF afite nk’uko bisabwa na CAF.

Amakuru avuga ko hari umutoza ukomoka i Burundi, ikipe yakomeje kuganira na we ariko kugeza ubu utarayemerera kuzaza kuyitoza. Undi uvugwa ni Sogonya Hamiss wayihozemo.

- Advertisement -
Twizeyeyezu Marie Josée uyobora AS Kigali WFC, yafashe icyemezo cyo kugarura aba batoza bari barenganye
Saida ni umutoza umaze kubona Licence C CAF nyuma yo guhera kuri D
Safari JMV ni umutoza ufite uburambe bwo gutoza abanyezamu

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW