Feasssa: U Rwanda ruzahagararirwa n’abarenga 400

Mu marushanwa y’imikino mu mashuri yo mu Karere ka Afurika y’i Burasirazuba [Feasssa] azabera mu Rwanda, Abanyarwanda barenga 400 ni bo bazaba bahanganye n’abanyamahanga.

Abakinnyi barenga 400 bazaba bahagarariye u Rwanda muri Feasssa izabera i Huye

Muri Gashyantare 2023, ni bwo u Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Feasssa, ndetse ruranabimenyeshwa.

Guhera tariki 17-27 Kanama 2023, mu Karere ka Huye hazaba hari kubera imikino y’irushanwa rya Feasssa rihuza ibigo by’amashuri yo mu Karere ka Afurika y’i Burasirazuba.

Igihugu kizakira, u Rwanda, kizaba gihagarariwe n’abakinnyi 460 bibumbiye mu byiciro bitandukanye uhereye mu ngimbi n’abangavu batarengeje imyaka 20.

Mu bigo by’amashuri yisumbuye ariko mu batarengeje imyaka 20, hazitabira ibigo 11 mu bahungu, n’icumi mu bakobwa.

Muri Handball mu bahungu, hazitabira Adegi [Gatsibo] na ES Kigoma [Ruhango]. Izi zizaba zifite abakinnyi 28 muri rusange. Mu bakobwa hazitabira Kiziguro SS [Gatsibo] na ISF Nyamasheke [Nyamasheke]. Zombi zizaba zifite abakinnyi 28. Bivuze ko muri Handball hazaba hari abakinnyi 56.

Muri Volleyball mu bahungu, hazaba hari GS. St Joseph [Muhanga] na PSVF [Huye]. Zombi zizifashisha abakinnyi 24, mu gihe mu bakobwa hazaba hari GS. St Aloys [Rwamagana] na IPRC-Kigali zizaba zifite abakinnyi 24.

Basketball mu bahungu bakina ari 5×5, hazitabira École St Bernadette [Kamonyi] na Lycée de Kigali [Nyarugenge]. Zombi zizaba zifite abakinnyi 24, mu gihe mu bakobwa hazaba hitabiriye Ecole St Bernadette [Kamonyi] na GS. Marie Reine Rwaza [Musanze]. Zombi zizaba zifite abakinnyi 24.

Basketball mu bahungu bakina 3×3, hazitabira ITS [Gasabo] izaba ifite abakinnyi bane. Mu bakobwa hazitabira École St. Bernadette [Kamonyi] izaba ifite abakinnyi bane.

- Advertisement -

Mu mupira w’amaguru mu bahungu, hazaba hari Ecose Musambira [Kamonyi] na CGFK [Kicukiro]. Izi zombi zizifashisha abakinnyi 40, mu gihe mu bakobwa hazaba hari GS. Gatizo [Kamonyi] na APAER [Gasabo]. Izi zombi zizaba zifite abakinnyi 40.

Netball nta kipe y’abahungu izitabira, mu bakobwa hazitabira GS. Gahini [Kayonza] izakoresha abakinnyi 14.

Muri Rugby hazitabira GS. Gihisi [Ruhango] mu bahungu. Izifashisha abakinnyi 12. Mu bakobwa nta kipe izahagararira u Rwanda.

Mu marushanwa yo Koga, hazitabira abakinnyi batandatu mu bahungu, mu gihe mu bakobwa na ho hazitabira abandi batandatu.

Mu mikino Ngororamubiri, hazitabira abakinnyi icumi mu bahungu n’icumi mu bakobwa.

Mu bakina Tennis yo ku meza [Table Tennis] mu byiciro byombi, hazitabira abakinnyi 12. Muri Badminton mu byiciro byombi, hazitabira abakinnyi umunani.

Muri iki cyiciro cy’ibigo by’amashuri yisumbuye ku banyeshuri batarengeje imyaka 20, hazagaragara abakinnyi 158 mu bahungu na 160 mu bakobwa. Bisobanuye ko muri iki cyiciro hazaba harimo abakinnyi 318.

Mu cyiciro cy’abanyeshuri bo mu mashuri abanza batarengeje imyaka 15 [U15], hazakinwa imikino itatu [Volleyball, Football na Netball].

Mu bahungu bakina Volleyball muri iki cyiciro, hazitabira GS. Nyirarukobwa [Bugesera] na École  Étoile Rubengera [Karongi]. Zombi zizaba zifashisha abakinnyi 24. Mu bakobwa ni École Primaire Kabagari [Gicumbi] na Centre Scolaire Rwaza [Musanze], zizifashisha abakinnyi 24.

Umupira w’amaguru mu bahungu, hazitabira GS. Ntarama [Bugesera] na GS. St Paul. Zizifashisha abakinnyi 40, mu gihe mu bakobwa hazitabira GS. St Joseph Muhato [Rubavu] na GS. Kabusunzu [Nyarugenge]. Zizifashisha abakinnyi 40.

Muri Netball mu bahungu, nta kigo kizitabira, mu gihe mu bakobwa hazaba hari Centre Scolaire Susa II [Musanze] izifashisha abakinnyi 14. Muri iki cyiciro cy’amashuri abanza mu batarengeje imyaka 15, hazagaragara abakinnyi 142.

U Rwanda rwahawe kwakira iyi mikino nyuma y’uko u Burundi butabashije kuyakira.

Ubwo hasozwaga imikino ya FEASSSA yabereye ku nshuro ya 19 muri Tanzania, Perezida w’iri Shyirahamwe, Justus Mugisha, yavuze ko u Burundi buzakira imikino itaha, ariko u Rwanda rugomba kuba rwiteguye mu gihe bitakunda.

Iyi mikino iheruka kuba muri Nzeri 2022, yari imaze imyaka ibiri itaba kubera icyorezo cya COVID-19.

Biteganyijwe ko umukino wa Rugby y’abakina ari barindwi ku bakobwa, uzongerwamo muri uyu mwaka wa 2023.

Abanyeshuri basaga 3000 ni bo bari bitabiriye imikino iheruka kubera muri Tanzania, barushanwa mu mikino irimo Ngororamubiri, Umupira w’Amaguru, Koga, Rugby (7s & 15s), Hockey, Volleyball, Handball, Netball, Badminton, Table Tennis, Tennis na Basketball (3X3 & 5X5).

Uganda ni yo yegukanye umwanya wa mbere nyuma yo gutwara imidali 41 irimo 18 ya Zahabu, 10 ya Feza na 13 ya Bronze.

U Rwanda rwasoje irushanwa ruri ku mwanya wa gatatu, inyuma ya Kenya, n’imidali ibiri ya Zahabu, ibiri ya Feza n’ine ya Bronze.

Mu mwaka ushize, u Burundi na Sudani y’Epfo ntibyari byitabiriye iyo mikino.

Kuri iyi nshuro, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yemerewe kwitabira iyi mikino nyuma yo guhabwa ikaze mu Muryango wa East African Community. U Rwanda rwaherukaga kwakira imikino ya FEASSSA mu 2018 i Musanze. Kuva rwinjiye muri iryo Shyirahamwe mu 2005, rwakiriye imikino kandi mu 2008 i Kigali na 2015 i Huye.

Irushanwa rihuza ibigo by’amashuri mu bihugu byo muri Afurika y’i Burasirazuba

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW