FERWAFA igiye guhugura abatoza b’abanyezamu

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Ferwafa, ryateguriye amahugurwa abatoza b’abanyezamu mu byiciro byombi.

Abatoza abanyezamu bagiye guhugurwa

Mu rwego rwo gukomeza kongerera ubumenyi abatoza n’ibindi byiciro bitandukanye bifite aho bihuriye n’umupira w’amaguru, Ferwafa ikomeje gutegura amahugurwa atandukanye. Abagezweho, ni abatoza abanyezamu.

Nk’uko bigaragara mu Itangazo Ferwafa yageneye abatoza abanyezamu, aya mahugurwa azakorwa tariki 4-11 Nzeri 2023. Hazatangwa amasomo mu byiciro bibiri [Module 1,2].

Abateguriwe aya mahugurwa, ni abagabo n’abagore batoza mu byiciro bitandukanye.

Abifuza kuzitabira aya mahugurwa, bagomba kuba bandikiye Email ya Ferwafa [ferwafadtn@gmail.com] bitarenze tariki 25 Kanama 2023.

Ibisabwa kugira ngo ubusabe bwo kuzitabira aya mahugurwa bwemerwe, harimo ubusabe bwandikiwe Umuyobozi wa Tekiniki muri Ferwafa, bwanditswe n’ikipe cyangwa irerero umutoza abarizwamo, kuba afite icyangombwa cyerekana andi mahugurwa y’abanyezamu yaba yarakoze mbere n’icyemezo cy’ikipe uwo mutoza akoreramo [recommendation].

Aya mahugurwa aje, asanga andi y’abongerera ingufu abakinnyi yari aherutse gukorwa n’abatoza bo mu cyiciro cya Mbere n’icya Kabiri.

Higiro Thomas ari mu batoza babimazemo igihe

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW