Gasogi yahaye amahirwe abana bifuza gukina umupira w’amaguru

Nyuma yo gutangiza ikipe y’abato, abayobora ikipe ya Gasogi United bongeye guha andi mahirwe abacikanywe n’igikorwa cyo guhitamo abana bazaba bakinira ingimbi z’iyi kipe.

Ubuyobozi bwa Gasogi United bwahaye amahirwe abana bifuza kuzakina ruhago

Ubuyobozi bw’ikipe ya Gasogi United, bwafashe umwanzuro wo gutangiza ikipe y’ingimbi, cyane ko ari icyemezo cyavuye mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Ferwafa, kuko abana bazajya bakina mbere ya bakuru ba bo muri shampiyona.

Nyuma yo gutangiza iyi kipe y’abato, ubuyobozi bwa Gasogi bwahaye amahirwe abana baba baracikanywe kubera ibizamini bya Leta barimo bakora.

Bati “Gasogi United iramenyesha abana bose bacikanywe, ko hari selection ya nyuma ya junior U20 ku bari bari gukora ibizamini bya Leta. Selection izaba kuri uyu wa Kane tariki 03/08/2023 Saa munani z’amanywa kuri IPRC-Kicukiro.”

Ibi birasobanura ko, guhitamo bwa nyuma izi ngimbi zizaba ziri mu kipe y’abato iyoborwa na Kakooza Nkuriza Charles.

Iyi kipe yari yabanje gukora igikorwa cyo guha amahirwe abana baturutse mu bice bitandukanye bigize u Rwanda, haboneka abagera kuri 500 ariko na bo batoranywamo abagera kuri 40 ari bo bahari ubu.

Abana bamaze iminsi bakorera imyitozo kuri tapis rouge
Maniraguha Claude utoza abanyezamu ba Gasogi United, ni we utoza abanyezamu b’izi ngimbi
Kayiranga Baptiste ari mu bahisemo aba bana
Umutoza Lomami Marcel, ari mu batoza izi ngimbi
Abayobozi ba Gasogi United baba baje gushyigikira izi ngimbi

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW