Gatera Moussa yagiriye inama Rayon Sports

Umutoza mukuru w’ikipe ya Gorilla FC, Gatera Moussa yahaye inama uwa Rayon Sports, Yemen Zelfani ufite abakinnyi benshi bashya.

Umutoza Gatera Moussa yahaye inama uwa Rayon Sports

Mu mikino ibiri ya gicuti ikipe ya Rayon Sports iheruka gukina, nta n’umwe yatsinze kuko yanganyije na Vitalo’o y’i Burundi ibitego 2-2, irongera inganya na Gorilla FC igitego 1-1.

Ubwo yari abajijwe icyo abona iyi kipe ikunzwe na benshi mu Rwanda ibura, Gatera Moussa, yasubije ko umutoza wa yo, Yemen mu byo akwiye kwitaho harimo uburyo abakinnyi bahagarara mu kibuga.

Ati “Mu buryo bw’amayeri yo gukina [tactical] baracyafite ikibazo, kuko mu bijyanye n’imbaraga ntabwo ari babi. Iyo abantu badahagaze neza bakora amakosa ubundi ukabitsinda. Navuga ko umutoza akwiye gufasha abakinnyi mu buryo bwo guhagarara mu kibuga. Cyane ko bo bazanakina imikino Nyafurika. Yibande kuri ibyo wenda hari icyo byamufasha.”

Ibi biraza byiyongera ku byo Yemen aherutse kuvuga, ko yababajwe cyane n’umusaruro w’abakinnyi mu mikino ibiri ya gicuti iyi kipe imaze gukina, byanatumye hagarurwa Hértier Nzinga Luvumbu.

Yemen Zelfani utoza Rayon Sports, yanenze urwego rw’abakinnyi

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW