Handball: Ikipe y’Igihugu y’abagore yerekeje muri Côte d’Ivoire

Ikipe y’igihugu ya Handball y’abagore yerekeje i Abidjan muri Côte d’Ivoire, mu irushanwa rya IHF Trophy-Continental Phase.

Ikipe y’igihugu ya Handball y’abakobwa yerekeje i Abidjan muri Côte d’Ivoire

Mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere tariki 7 Kanama 2023, ni bwo itsinda rigizwe n’abakinnyi 14 n’abandi bazabafasha, ryafashe indege yerekeza mu gihugu cya Côte d’Ivoire mu Mujyi wa Abidjan.

Hagiye kubera irushanwa rizwi nka “IHF Trophy-Continental Phase”, rizakinwa tariki 8-12 Kanama uyu mwaka.

U Rwanda rukaba rwarabonye itike, nyuma yo kwegukana irushanwa ry’Akarere ka Gatanu (Zone 5) ryabereye muri Tanzania.

Biteganyijwe ko Saa sita z’amanywa, ari bwo aba bakobwa baraba bageze i Abidjan.

Abakinnyi 14 umutoza yahisemo kuzitabaza muri iri rushanwa: Uwineza Florence, Mwizerimana Noelle, Umutesi Esther, Ineza Honorine, Tuyishime Belyse, Uwase Divine, Uwase Valentine, Niyobuhungiro Marie Claudine, Uwase Denyse, Munderere Shalone, Impuhwezimana Nadine, Uwizeyimana Solange na Hungurimana Clémentine.

Abatoza babiri bajyanye n’ikipe, ni Sindayigaya Aphrodice na Nsengimana  Richard. Umuganga uzaba abavura ni Umumararungu Marie Angelique, mu gihe Nzayisenga Philbert azaba ashinzwe ubuzima bw’iyi kipe.

Aba bakobwa berekeje muri iri rushanwa, mu gihe basaza ba bo batarengeje imyaka 19 bari muri Croatia mu gikombe cy’Isi cy’ingimbi.

Hagiye abakinnyi 14

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW

- Advertisement -