Inama y’igitaraganya muri Police FC

Nyuma yo gutsindwa na APR FC mu mukino w’umunsi wa Kabiri wa shampiyona, abayobozi ba Police FC bahise batumiza inama idasanzwe yo kuganira ku byatumye batakaza umukino.

Ku wa Mbere tariki 28 Kanama 2023, ni bwo hasojwe umunsi wa Kabiri wa shampiyona y’umupira w’amaguru y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda.

Mu mukino w’abashinzwe gucunga Umutekano wabereye kuri Kigali Pelé Stadium, ikipe y’Ingabo yatsinze iy’abashinzwe gucunga Umutekano igitego 1-0 cyatsinzwe na Shaiboub Ali Abdelrahman.

Nyuma y’uyu mukino, hari ibisigisigi byawuherekeje kuko hahise haterana inama ku Kacyiru.

Amakuru yizewe UMUSEKE wamenye, ni uko umuyobozi wa Police FC, yahise atumiza inama ya Komite Nyobozi y’iyi kipe kugira ngo hagire ibiganirwaho.

Iyi nama yabereye ku Cyicaro Gikuru cya Polisi y’u Rwanda giherereye Kacyiru. Yatumiwemo abafite aho bahuriye n’iyi kipe ariko batarimo abakinnyi kuko bo bahise basubira mu ngo za bo.

Indi mpamvu iri mu zatumye hatumizwa iyi nama, ni uko abatoza hari ibisobanuro bagomba guha ubuyobozi ku cyatumye batakaza uyu mukino nyamara bavuga ko baguze neza.

Iyi kipe y’Igipolisi, yaguze abarimo Bigirimana Abedi, Rukundo Onesime, Chukwuma Odili ndetse banongerera amasezerano Hakizimana Muhadjiri, banagura Ndizeye Samuel n’abandi.

Nyuma y’umukino w’umunsi wa Kabiri wa shampiyona, iyi kipe ifite amanota atatu yakuye kuri Sunrise FC mu mukino w’umunsi wa Mbere.

- Advertisement -
Police FC ntiyumva uko yatakaje umukino wa APR FC
Police FC yatsinzwe Derby y’Abacunga Umutekano

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW