Inyungu zitezwe mu irushanwa rihuza za Bank

Abategura irushanwa rihuza za Bank mu mikino itandukanye, bahamya ko hari inyungu nyinshi abakozi baryungukiramo zirimo no kugira ubuzima bwiza.

Mu irushanwa rya Interbank, abakozi bungukiramo byinshi

Guhera ku wa Gatandatu tariki 5 Kanama 2023 kugeza tariki 2 Nzeri uyu mwaka, hazaba hakinwa imikino y’irushanwa rihuza za Bank [Interbank] ritegurwa n’Ihuriro rya Bank mu Rwanda, Rwanda Bankers’s Association [RBA].

Muri iri rushanwa rigiye gukinwa ku nshuro ya ryo ya Kane, ama-Bank icyenda ni yo azitabira iry’uyu mwaka. Aha harimo: BK, Equity Bank, BPR, I&M Bank, NCBA Bank, Cogebanque, Ecobank, Access Bank na GT Bank.

Ubwo yaganiraga n’Itangazamakuru umuyobozi w’Ihuriro rya Bank mu Rwanda, [RBA], Ntore Francis Tony, yavuze ko impamvu nyamakuru yatumye hatekerezwa iri rushanwa atari amafaranga.

Mu byo yavuze, harimo inyungu zo kumenyana hagati y’abakozi, gukora siporo ku bakozi kugira ngo bagire ubuzima bwiza barwanya zimwe mu ndwara za hato na hato, kwaguka mu mitekerereze n’ibindi.

Mu zindi nyuma uyu muyobozi yagaragaje, harimo kumenyekanisha ibyo izi Bank zikora kandi biciye mu mikino.

Mu mupira w’amaguru, hazitabira amakipe arindwi yahise anashyirwa mu matsinda abiri. Itsinda rya Mbere riyobowe na Equity Bank, BPR na Access Bank. Itsinda rya Kabiri ririmo BK, Ecobank, I&M Bank na NCBA Bank.

Muri Basketball, hazitabira amakipe umunani ari mu matsinda abiri. Itsinda rya Mbere riyobowe na BK, Cogebanque, BPR na Access Bank. Itsinda rya Kabiri ririmo Equity Bank, Ecobank, I&M Bank na NCBA Bank.

Muri Volleyball ho, hazitabira amakipe ane ari yo: BPR, Ecobank, BK na Cogebanque.

- Advertisement -

Imikino y’umupira w’amaguru izabera ku kibuga cyo ku Mumena no kuri Kigali Pelé Stadium hazabera umukino wa nyuma, Basketball izakinirwa ku kibuga giherereye Kimironko mu cyanya cyahariwe siporo cyiswe “Kimironko Sports and Community Space”, mu gihe Volleyball yo izakinirwa ku bibuga biherereye mu ishuri rya Gymnase rya Notre Dame des Anges. Abazarushanwa mu Koga bo, bazakinira mu ishuri rya Green Hills Academy.

Hazakinwa imikino ine, irimo umupira w’amaguru, Basketball, Volleyball no Koga. Undi mukino uzagaragaramo, ni uw’abatarabigize umwuga bazakora Gym ubwo irushanwa rizaba riri kugana ku musozo.

Hazahembwa amakipe atatu ya Mbere, ariko ikipe ya Mbere izahabwa igikombe n’imidari ya Zahabu.

Umwaka ushize, Equity Bank ni yo yegukanye igikombe mu mupira w’amaguru, BK icyegukana muri Basketball, mu gihe BPR yacyegukanye muri Volleyball.

Umuyobozi wa RBA, Ntore Francis Tony, ahamya ko abakozi bungukira byinshi muri iri rushanwa

UMUSEKE.RW