Kiyovu Sports yaranyambuye! Riyaad yavuze

Umunya-Afurika y’Epfo, Riyaad Nordien uherutse gutandukana na Kiyovu Sports, yavuze uburyo yavuye muri iyi kipe itamwishyuye imishahara ye kandi yari akinayifitiye amasezerano.

Riyaad Nordien yavuze uko Kiyovu Sports itamwishyuye amezi abiri

Ubwo umwaka w’imikino 2022-2023 wari urangiye, ubuyobozi bwa Kiyovu Sports bwahisemo gutandukana n’abakinnyi batandukanye bamwe bari basoje amasezerano abandi bakiyafite.

Mu batandukanye n’iyi kipe, harimo Riyaad Nordien ukomoka muri Afurika y’Epfo ariko unafite Ubwenegihugu bwa Algerie. Uyu mukinnyi akigera iwabo, yavuze byinshi ku gutandukana kwe n’iyi kipe yo ku Mumena.

Aganira n’ibinyamakuru by’iwabo birimo FARPost, Riyaad yavuze ko mu mpamvu zatumye atandukana na Kiyovu Sports, harimo amikoro make nk’uko yabibwiwe na Mvukiyehe Juvénal uyobora Kiyovu Sports Limited.

Ati “Mu ncamake, nahuye na Perezida w’ikipe. Ndamubwira nti reba ngiye kujya mu biruhuko. Mbwira ikijyambere ku bijyanye n’umwaka wa Kabiri w’amasezerano.”

Yakomeje agira ati “Yarambwiye ati, nkubereye umunyakuri nta mafaranga dufite yo kukwishyura umwaka wa Kabiri. Ni yo mpamvu abakinnyi umunani cyangwa icyenda basohotse bakajya mu makipe y’imbere mu Gihugu n’ayo hanze. Njye nahise mpitamo gutaha rero.”

Uyu mukinnyi w’imyaka 28, yakomeje avuga ko yatashye adahawe imishahara ye y’amezi abiri ya Gicurasi na Kamena 2023.

Ati “Nategereje imishahara yanjye y’amezi abiri ndaheba. Ni ukwezi kwa Gicurasi na Kamena. Ntibigeze banyishyura ayo mezi yombi. Nanubu ntibayanyishyuye.”

Ikirenze kuri ibi byose, Riyaad yavuze ko n’ubwo agifite amasezerano ya Kiyovu Sports ariko ubuyobozi butigeze bumwoherereza itike y’indege. Bisobanuye ko atazagaruka mu Rwanda.

- Advertisement -

Ati “Ubu umwaka w’imikino ugiye gutangira. Bisobanuye ko ntazagaruka kuko ntibanyifuza. Ndetse ntibanguriye itike yo kugaruka kandi ntibifuza ko ngaruka. Ndi gushaka ikipe nshya.”

Uyu mukinnyi ukina mu gice cy’ubusatirizi, yatsinze ibitego bitandatu, atanga imipira 11 ivamo ibitego mu mikino 25 yakiniye Urucaca mu mwaka ushize w’imikino 2022-2023.

Riyaad yakiniye amakipe arimo Orlando Pirates, Cape Town City FC zo muri Afurika y’Epfo na DC Motema Pembe yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Riyaad yibereye iwabo

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW