KNC yahize kugaragaza ubwambure bwa Rayon Sports

Umuyobozi w’ikipe ya Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charles, KNC, yongeye guha ubutumwa ikipe ya Rayon Sports bazahura ku munsi wa Mbere wa shampiyona ya 2023-2024.

KNC yahize kugaragaza ubwambure bwa Rayon Sports

Biteganyijwe ko, umwaka w’imikino wa 2023-2024 uzabanzirizwa na Super Coupe izahuza Rayon Sports na APR FC tariki 12 Kanama 2023 kuri Kigali Pelé Stadium.

Shampiyona yo, biteganyijwe ko izatangira tariki 18 Kanama 2023. Mu mikino y’umunsi wa Mbere, harimo uzahuza Gasogi United izaba yakiriye ikipe ya Rayon Sports.

Atanga ubutumwa, KNC uyobora Gasogi ifite itsinda ry’abafana rizwi nk’Urubambyingwe n’izindi nkoramutima za yo zitwa Les Hommes Intègres, yongeye kwibutsa aba-Rayons ko ikipe bihebeye azayambika ubusa izuba riva ndetse akongera kugaragaza ko ari ikipe isanzwe.

Ati “Ikimbabaje ni kimwe. Ni uko mugiye kubona ubwambure bwa Rayon Sports ubundi yabashukaga. Tugiye kuyambika ubusa ku karubanda muyirebe. Twebwe icyo dushaka, ni ukuyambura ubusa mukayibona neza. Turashaka tuyibereke neza muyibona nta yandi mabara mureba.”

Mu mwaka ushize w’imikino, Gasogi United yatsinze Rayon Sports mu mukino ubanza wa shampiyona, igitego 1-0 cyatsinzwe na Malipangu Théodore mu mukino wari wabereye kuri Kigali Pelé Stadium.

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW