Miggy yerekanywe nk’umutoza wungirije muri Musanze (AMAFOTO)

Nyuma y’ibiganiro byari bimaze iminsi hagati ya Mugiraneza Jean Baptiste uzwi ku izina rya Miggy n’ubuyobozi bw’ikipe ya Musanze FC, yerekanywe nk’umutoza uzungiriza Habimana Sosthène.

Mugiraneza Jean Baptiste ni umutoza wungirije muri Musanze FC

Mu minsi ibiri ishize, ni bwo Miggy w’imyaka 32 yatangaje ko yamaze guhagarika gukina umupira w’amaguru nk’uwabigize umwuga nyuma y’imyaka 20.

Uyu mutoza wakiniye APR FC imyaka 9, yabanje gushimirwa n’abakunzi b’iyi kipe y’Ingabo nyuma y’umukino wa gicuti wari wayihuje na Marine FC kuri Kigali Pelé Stadium.

Mugiraneza abajijwe ikigiye gukurikira, yahise asubiza ko yaganiriye n’ubuyobozi bwa Musanze FC nyuma yo kwifuzwa na Habimana Sosthène wamwigishije ubwo yatangiraga kwigira ubutoza.

Kuri uyu wa Kane, ni bwo ubuyobozi bw’iyi kipe yo mu Majyaruguru y’u Rwanda, bwemeje ko Miggy bwamaze kumusinyisha amasezerano y’umwaka umwe.

Bati “Twishimiye kubamenyesha ko Mugiraneza Jean Baptiste, ari umutoza wacu wungirije mu gihe kingana n’umwaka umwe.”

Ubwo yafataga ijambo amaze gushimirwa n’abakunzi ba APR FC, Miggy yavuze ko ashimira cyane Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu by’Umutekano, Gen James Kabarebe watumye umupira umugira umugabo ndetse ukanafasha umuryango we.

Yakiniye amakipe arimo APR FC, Kiyovu Sports, La Jeunesse, KMC FC na Azam FC zo muri Tanzania, Gor Mahia yo muri Kenya na Police FC yo mu Rwanda ari na yo yasorejemo urugendo rwe rwo gukina.

Yakiniye ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’umupira w’amaguru, Amavubi, imyaka myinshi muri 20 yamaze mu kibuga.

- Advertisement -
Yasinye amasezerano y’umwaka umwe
Ubwo yari kumwe na Perezida wa Musanze FC, Placide uzwi nka Trump

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW