Minisitiri Munyangaju yasabye Abanyarwanda kongera Ibikorwaremezo bya Siporo

Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa, yasabye ababyeyi kwishakamo ubushobozi bwo kubaka Ibikorwaremezo bya Siporo kugira ngo abana babashe kubona aho bakinira.

Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa, yasabye ababyeyi gushakira abana aho bakinira

Ikibazo cy’Ibikorwaremezo birimo ibibuga byo gukiniraho imikino itandukanye, cyakomeje kuba ingume mu Rwanda, ndetse hamwe na hamwe hari ibibuga hashyizwe ibindi bikorwa.

Aha ni ho Minisitiri wa Siporo, Munyangagu Aurore Mimosa, yahereye asaba ababyeyi kugira ibyo bigomwa bakishakamo ibisubizo byo kubonera abana ibibuga byo gukiniraho.

Ibi yabitangarije mu kiganiro cya Televiziyo y’Igihugu, RTV, mu kiganiro ‘Waramutse Rwanda’ cyo kuri uyu wa Kabiri.

Yagize ati “Tubona ababyeyi bishyira hamwe aho batuye bagashyira amatara ku mihanda, bakubaka za kaburimbo cyangwa bagakora ibindi bikorwa by’iterambere. Turasaba ko bajya bishyira hamwe bakubaka n’Ibikorwaremezo bya Siporo kugira ngo abana babone aho bakinira.”

Ibi abihurizaho n’abarimo umutoza Jimmy Mulisa wabaye umunyabigwi ukomeye muri ruhago y’u Rwanda akaba n’umuyobozi w’Irerero rya Umuri Foundation Football Academy, uvuga ko guha abana kugira amahitamo menshi bibafasha kugaragaza impano bifitemo.

Ati “Guha abana options nyinshi harimo gukora Sports bibaha amahirwe yo kugaragaza impano zabo bikanabafasha kwitwara neza academically.”

Ibi kandi biriyongera ku busabe bw’abatoza abana hirya no hino mu Gihugu, bahora basaba guhabwa umwanya uhagije ku bibuga bitandukanye ngo babashe gutoza abana igihe kinini, cyane ko baba ari benshi babuze aho bakinira.

Byavugiwe mu kiganiro cyitwa Waramutse Rwanda
Jimmy Mulisa [uri iburyo] ahamya ko ababyeyi batangiye guhindura imyumvire
Ibikorwaremezo bikomeje kongerwa mu bice bitandukanye
Urubyiruko rukomeje kubona aho rukinira

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW

- Advertisement -