Nirisarike Salomon yabonye ikipe nshya

Myugariro w’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’umupira w’amaguru, Amavubi, Nirisarike Salomon, yabonye akazi mu Cyiciro cya Gatatu mu Bubiligi.

Salomon yabonye akazi mu Cyiciro cya Gatatu

Nyuma y’igihe kirekire adafite ikipe, inkuru nziza ivuga ko Nirisarike yamaze kuyibona mu Cyiciro cya Gatatu.

Uyu myugariro w’imyaka 30, yabonye akazi mu kipe ya KVK Tienen mu Cyiciro cya Gatatu mu Bubiligi. Yasinye amasezerano y’umwaka umwe.

Nirisarike, yari amaze umwaka adakina nyuma yo gutandukana na FC Urartu mu Cyiciro cya mbere muri Armenia.

Uyu myugariro yakiniye ikipe ya Saint-Trond na Antwerp mu myaka yashize mu Bubiligi, mbere yo kwerekeza muri Armenia mu ikipe ya Pyunik.

Salomon ari mu bakinnyi ubu bamaze igihe kinini mu ikipe y’Igihugu, kuko yatangiye kuyikinira 2012.

Nirisarike (uri ibumoso) amaze igihe ahamagarwa mu Amavubi

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW