Police yatije AS Kigali abakinnyi batatu (AMAFOTO)

Ubuyobozi ndetse n’abatoza b’ikipe ya Police FC, bafashe umwanzuro wo gutiza abakinnyi batatu mu kipe iterwa inkunga n’Umujyi wa Kigali.

Ntirushwa Aime yatangiye akazi mu kipe nshya

Nyuma yo gufata icyemezo cyo kugarura abanyamahanga, ikipe ya Police FC yatangiye kurekura bamwe mu bakinnyi yari isanganywe.

Iyi kipe y’Abashinzwe Umutekano, yamaze gutiza abakinnyi batatu, Iyabivuze Osée, Ntirushwa Aime na Ndayishimiye Antoine Dominique, muri AS Kigali.

Muri aba bakinnyi bose uko batijwe, babiri batarimo Iyabivuze, bakoze imyitozo yo kuri uyu wa Kabiri.

Batijwe igihe kingana n’umwaka umwe. Bisobanuye ko bazayikinira muri uyu mwaka w’imikino 2023-2024.

Iyi kipe iterwa inkunga n’Umujyi wa Kigali, yagize ibibazo by’amikoro byanatumye itandukana na bamwe mu beza yari ifite barimo umunyezamu w’Ikipe y’Igihugu, Ntwari Fiacre n’abandi barimo Hussein Shaban Tchabalala, Kalisa Rashid, Niyonzima Olivier Seifu n’abandi.

Abandi bashya iyi kipe yinjijemo, harimo Ishimwe Saleh, Nishimwe Blaise, Itangishaka Blaise nawe watijwe avuye muri APR FC, Ishimwe Fiston nawe watijwe avuye mu kipe y’Ingabo, Kimenyi Yves, Cuzuzo Gaël, Benedata Janvier n’abandi.

Ndayishimiye Antoine Dominique yatangiye imyitozo
Ishimwe Fiston yatangiye imyitozo muri AS Kigali
Ishimwe Saleh ari mu bashya ba AS Kigali
Imyitozo yo irarimbanyije

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW