Shampiyona 2023-2024 ishobora kubona umufatanyabikorwa mushya

Abayobozi b’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umupira w’Amaguru, Ferwafa, batangaje ko shampiyona y’uyu mwaka w’imikino 2023-2024, ishobora kuzaba itakitwa ‘Primus National League’, kubera abandi bafatanyabikorwa barimbanyije ibiganiro n’iri shyirahamwe.

Perezida wa FERWAFA, Munyantwali Alphonse yavuze ko shampiyona 2023-2024 ishobora kuzaba ifite undi mufatanyabikorwa utari Bralirwa

Mbere y’itangira ry’umwaka w’imikino mushya, abayobozi ba Ferwafa ntibicaye ubusa kuko bakomeje gushaka buri kimwe cyatuma iyi shampiyona izagenda neza ndetse abayikina [amakipe] akaza abayeho neza.

Muri uko gushaka ibisubizo bitandukanye hirya no hino, ni ho Munyantwali Alphonse uyobora iri shyirahamwe, yahereye avuga ko shampiyona ishobora kubona abandi bafatanyabikorwa nta gihindutse.

Ati “Hatagize igihinduka, shampiyona uyu mwaka ishobora kuzatangira ifite undi muterankunga uteri Primus, ushobora kuyitirirwa. Igikombe cya shampiyona, ishusho ya cyo ntizajya kure y’ikirango [Logo] cya shampiyona.”

Ibi uyu muyobozi yabitangaje, mu gihe mu 2021 Bralirwa yari yasinyanye amasezerano y’ubufatanye na Ferwafa, yo kwitirirwa ikinyobwa cya Primus cyengwa n’uru ruganda.

Muri ayo masezerano, uru ruganda rwari rwemeye gutanga miliyoni 640 Frw mu gihe cy’imyaka ine, rukazajya ruyatanga mu byiciro, aho mu mwaka wa mbere hagombaga gutangwa hafi miliyoni 200 Frw.

Ibi kandi biriyongera, ku kuba umuyobozi wa Board ya League, Hadji Mudaheranwa Yussuf, aherutse kuvuga ko nta muntu uzongera kuvuga cyangwa kwerekana umupira wa Ferwafa ku buntu.

Shampiyona y’umwaka ushize, yaterwaga inkunga na Bralirwa

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW