Summer Camp 2023 yabaye ku nshuro ya Karindwi

Irerero rya Gasabo Gorillas Football Academy, ryongeye gukina imikino igaruka mu biruhuko, Summer Camp ya 2023.

Gasabo Gorillas FA yiganjemo abakiri bato

Ku wa Gatanu tariki 4 Kanama 2023, ni bwo Irerero rya Gasabo Gorilla Football Academy, ryongeye gukina imikino risanzwe rikina mu biruhuko.

Ni imikino ikinwa mu cyitwa Summer Camp, aho abana baba bari mu biruhuko birebire biganisha muri Nzeri.

Uyu mwaka, abana bo mu Irerero rya  Gasabo Gorillas FA, ryakinnye n’Irerero rya Umuri Foundation ryashinzwe n’umutoza, Jimmy Mulisa wabaye umunyabigwi ukomeye muri ruhago y’u Rwanda.

N’ubwo aba bana bo mu Irerero rya Gasabo batsinzwe, bishimira ko mu gihe cy’ibiruhuko babona aho bakinira ndetse bikabarinda ibishuko byinshi nk’uko byemejwe na Mutezinka Prisca ushinzwe ubuzima bwa buri munsi bw’aba bana mu gihe cya Summer Camp.

Ati “Ni igikorwa ngararukamwaka dutegura tugakina imikino ya gicuti n’Amarerero atandukanye. Uyu munsi twishimiye ko twakinnye na Umuri Foundation Football Academy.”

Yongeyeho ati “Ni igikorwa dukora mu biruhuko. Abana baba bari hamwe ariko bagakina bataha. Bakina mu gitondo na nimugoroba.”

Mutezinka yakomeje avuga ko mu gitondo hakina abana bari munsi y’imyaka 12, mu gihe mu masaha ya nyuma ya saa sita hakina abatarengeje imyaka 17. Bakina guhera ku wa Mbere kugeza ku wa Gatanu.

Iri rerero rifite abana bagera kuri 84, rifata abafite imyaka itandatu kugeza ku batarengeje 17. Ababyeyi b’aba bana babishyurira ibihumbi 50 Frw buri umwe ariko hari n’abandi bana bafashwa ntibishyure kubera ubushobozi buke ariko bafite impano zo gukina umupira w’amaguru.

- Advertisement -

Aha ni ho, Prisca avuga ko hava ubushobozi bubeshaho Gasabo Gorillas FA, ndetse binatuma abana babona ibikoresho bihagije bibafasha kwitoza no kwigishwa gukina umupira w’amaguru.

Umwe mu bana babarizwa muri iri rerero, avuga ko bamaze kuhungukira byinshi kuko babasha guhura na bagenzi ba bo, bakungurana ibitekerezo ariko bakanafashwa kuzamura impano za bo mu mupira w’amaguru.

Butare Joshua w’imyaka 13, yabwiye UMUSEKE ko kuva yagera muri Gasabo Gorillas FA, hari byinshi amaze kuhungukira atari kubona iyo aba ataraje muri iri rerero.

Ati “Maze kwiyungura byinshi. Numva nazaba nka Jimmy Gatete. Numva nzakinira APR FC. Irerero ritwigisha neza, bakatwibutsa kugira intego mu buzima bwacu.”

Iganze Bennie w’imyaka 11 ukinira Umuri Foundation Football Academy ukina hagati mu kibuga, avuga ko mu myaka itatu n’igice ahamaze, amaze kumenya byinshi birimo no gufunga umupira.

Ati “Maze kumenya gufunga umupira no kuwutanga. Naje kuwufunga ari ikibazo, kandi ikinyabupfura cyanjye cyamaze kwiyongera. Umupira hari byinshi wigisha, birimo gukorera hamwe no kwihanga. Nzaba umukinnyi wabigize umwuga mu myaka irindwi iri imbere. Numva nzakinira Rayon Sports.”

Jimmy Mulisa washinzwe Irerero rya Umuri Foundation FA, avuga ko kubona abana bakina mu biruhuko, ari ikintu cyiza cyane kuko bibafasha kudakaza umwanya wa bo mu gihe cy’ibiruhuko.

Ati “Ni Summer Camp. Turi kubaha amahirwe yo gukina. Icyiza ni uko abana bari kugaragara batari mu rugo, ahubwo bari ku kibuga. Ni byiza iyo abana bakinnye birabashimisha. Iyo umwana ari gukina biramufasha bikamutegura kuzazamuka azi guhangana.”

Uyu mutoza yakomeje avuga ko, icyo biteze muri iyi mikino myinshi ku bana, ari ukuzamuka umwana yaratinyutse kuko amakosa ayakorera mu bwana bwe, akazagera hejuru yaramaze gukamirika.

Gasabo Gorillas FA, yashinzwe mu 2016. Kuva ubwo bahise banatangiza Summer Camp imaze gukinwa ku nshuro ya yo ya karindwi. Abana 84 ni bo babarizwa muri iri rerero.

Kuri iyi nshuro bakiniye kuri tapis rouge
Irerero rya Gasabo Gorillas rifasha abakiri bato kwiga umupira w’amaguru
Abana bafite abatoza

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW