Ubuyobozi bwa AS Kigali WFC bwateye akanyabugabo abakinnyi

N’ubwo batakaje umukino wa Mbere ubwo batsindwaga na JKT Queens FC yo muri Tanzania, abakinnyi ba AS Kigali Women Football Club bahawe agahimbazamusyi ko kubatera akanyabugabo.

N’ubwo batatsinze, bahawe agahimbazamusyi, basabwa kuzatsinda umukino wa Kabiri

Ku Cyumweru tariki 13 Kanama 2023, ni bwo ikipe ya AS Kigali WFC yakinnye umukino wa Mbere wa Cecafa Zonal Qualifiers mu gushaka itike yo kujya mu gikombe cy’amakipe y’abagore yabaye aya Mbere iwayo ku Mugabane wa Afurika, CAF Women Champions, izakinwa muri uyu mwaka.

Iyi kipe ihagarariye u Rwanda i Kampala muri Uganda, yatangiye nabi kuko yatsinzwe na JKT Queens ibitego 2-1 ndetse ari na yo yabanje kubona igitego cyatsinzwe na Nyirandagijimana Diane ku munota wa Kabiri.

Aba bakobwa n’ubwo batsinzwe, ariko abayobozi ba AS Kigali WFC barangajwe imbere na Twizeyeyezu Marie Josée na Visi Perezida we, Ngenzi Shiraniro Jean Paul, bafashe umwanzuro wo guha agahimbazamusyi abakinnyi.

Ibi byakozwe mu rwego rwo kubereka ko bashimye uko bitwaye n’ubwo batabashije gutsinda, ariko babasaba kuzatsinda umukino wa Vihiga Queens FC yo muri Kenya, mu mukino uteganyijwe kuzakinwa ku wa Gatatu tariki 16 Kanama 2023 kuri Omondi Stadium [Lugogo] Saa cyenda z’manywa zo mu Rwanda.

Amakuru UMUSEKE wamenye, avuga ko buri mukinnyi yahawe agahimbazamusyi kangana n’amafaranga n’ibihumbi 20 Frw. Uretse abakinnyi kandi, itsinda ry’abatoza, abaganga ndetse n’ushinzwe ibikoresho by’ikipe, bose bagahaweho.

Iyi kipe iterwa inkunga n’Umujyi wa Kigali, birayisaba kuzatsinda imikino ibiri isigaye kugira ngo ibashe kwiyongerera amahirwe yo kuzakina ½. Ikipe izegukana igikombe, ni yo izaba ikatishije itike yo kuzajya muri CAF Women Champions League izabera muri Côte d’Ivoire uyu mwaka.

Abayobozi bigiriye inama yo gukomeza kuba hafi cyane y’abakinnyi

 

Visi Perezida wa AS Kigali [uri kuvugira kuri telefone], Ngenzi Shiraniro Jean Paul yabwiye abakinnyi ko abafitiye icyizere gihagije
Nyirandagijimana Diane yasabwe kuzongera agatsinda igitego ku mukino wa Vihiga Queens FC yo muri Kenya

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW

- Advertisement -