Umutoza wa AS Kigali akomeje gusana ikipe azakoresha

Casa Mbungo André utoza AS Kigali, akomeje gukina imikino ya gicuti myinshi mu rwego rwo gushaka no kumenya abakinnyi azifashisha mu mwaka w’imikino 2023-2024.

AS Kigali yiganjemo abashya, ikomeje kwishakamo ibisubizo

Iyi kipe iterwa inkunga n’Umujyi wa Kigali, yatakaje abakinnyi benshi kandi b’ingenzi. Ikirenze kuri ibyo, yatandukanye n’uwari umuyobozi wa yo, Shema Ngoga Fabrice wari uyifatiye runini.

Ibi byatumye ikipe ijya ku isoko riciriritse, cyane ko iteze amakiriro mu bakinnyi yatijwe na APR FC [Itangishaka Blaise, Ishimwe Fiston, Guillain], abarekuwe n’andi makipe barimo Kimenyi Yves, Ndayishimiye Thierry, Ishimwe Saleh, Benedata Janvier, Nishimwe Blaise, Cuzuzo Gaël n’abandi.

Amakuru UMUSEKE wamenye, avuga ko aba bakinnyi bose nta kinini bigeze bahabwa kijyanye n’isinya ry’amasezerano ya bo, kuko iyi kipe idahagaze neza mu bijyanye n’amikoro.

Mu rwego rwo gukomeza gushaka ikipe izakina amarushanwa y’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umupira w’Amaguru, Ferwafa, arimo shampiyona n’Igikombe cy’Amahoro, umutoza mukuru wa AS Kigali akomeje gukina imikino myinshi ya gicuti igamije kumenyerana kw’abakinnyi.

Nyuma yo gukina na Muhazi United bakanganya igitego 1-1, iyi kipe iterwa inkunga n’Umujyi wa Kigali, yanyagiye Ivoire Olympic FC yo mu Cyiciro cya Kabiri, ibitego 4-0 mu mukino wabaye ku Cyumweru tariki 6 Kanama 2023.

Ibi bitego byatsinzwe na Nishimwe Blaise [2] wanatanze umupira umwe wavuyemo igitego. Bisobanuye ngo yagize uruhare mu bitego bitatu muri bine ikipe yatsinze.

Iyi kipe ikomeje gukaza imyitozo, iracyashaka abakinnyi izifashisha muri uyu mwaka w’imikino. Amakuru UMUSEKE wamenye, avuga ko yamaze kwibikaho rutahizamu w’Umunya-Cameroun, Kevin Ebene wari umaze iminsi akora imyitozo muri Mukura VS.

Umutoza, Casa Mbungo aracyashaka ibisubizo
AS Kigali yatsinze Ivoire Olympic mu mukino wa gicuti
Ndayishimiye Thierry ni umwe mu bashya bari muri AS Kigali
Umunya-Cameroun, Kevin Ebene yamaze gusinyira AS Kigali
Itangishaka Blaise watijwe muri AS Kigali
Nishimwe Blaise yagize umukino mwiza
Benedata Janvier wavuye muri Kiyovu Sports
Kimenyi Yves watandukanye na Kiyovu Sports
Umunyezamu, Cuzuzo Gaël wavuye muri Gasogi United

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW

- Advertisement -