Volleyball 4Life yungutse abatoza bashya

Biciye mu mahugurwa y’iminsi itanu yabereye mu Karere ka Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo y’u Rwanda, Volleyball 4Life yungutse abatoza 18.

Volleyball 4Life yungutse abatoza bagera kuri 18

Aya mahugurwa yateguwe n’Ishyirahamwe rya Volleyball mu Buholandi, Nevobo, rifatanyije na International Olymp-Africa Foundation ku bufatanye na Komite Olempike y’u Rwanda, Olymp-Africa ishami rya Nyanza.

Guhera tariki 28 Nyakanga kugeza tariki 1 Kanama 2023, mu Karere ka Nyanza haberaga amahugurwa yo kongerera ubumenyi abatoza umukino wa Volleyball. Abahuguwe bakoraga kabiri ku munsi, aho mbere ya Saa sita z’amanywa babaga bari mu ishuri, nyuma ya Saa sita bakajya gushyira mu bikorwa ibyo bize.

Ni amahugurwa yitabiriwe n’abaturutse muri Olymp-Africa mu bihugu birimo Tanzania, Lesotho na Mozambique kongeraho Abanyarwanda 15.

Uretse abakuze, n’abakiri bato bagaragaye muri aya mahugurwa mu rwego rwo kubakundisha umukino wa Volleyball bakiri bato kugira bayihuze n’ubuzima bwa bo bwa buri munsi.

Ni amahugurwa yatanzwe n’Umuholandi, Peter Van Tarell afatanyije na mugenzi we, Dorien Tenhaeff ndetse na Mana Jean Paul uyobora Olymp-Africa Ishami rya Nyanza.

Umunya-Sénégal, Ndiate Sall ushinzwe ibikorwa muri Olymp-Africa, yakurikiranye aya mahugurwa yatanze abatoza 18.

Volleyball 4Life yashinzwe na Peter Van Tarell ukomoka mu Buholandi, akaba anashinzwe Iterambere rya Volleyball mu Impuzamashyirahamwe ry’uyu mukino ku Isi [FIVB] ndetse n’iwabo.

Ni gahunda yo guteza imbere umwana w’umukobwa ariko biciye mu mukino wa Volleyball. Intego nyamakuru ya Volleyball 4Life, ni ukwigisha abatoza uburyo bafashamo abakiri bato gukuza impano za bo mu mukino wa Volleyball.

- Advertisement -

Ikirenze kuri ibyo, iyi ni gahunda yo gukangurira abana b’abakobwa guhaguruka bakamenya uko babasha kwivugira bakamagana Ihohoterwa bakorerwa.

U Rwanda rwabaye Igihugu cya Gatatu kibashije kwakira aya mahugurwa ku Isi, kiba icya Kabiri muri Afurika nyuma ya Nepa yayakiriye mu 2019 na Sénégal yayakiriye mu 2020.

Umutoza w’Umunyarwanda, Mana Jean Paul, yabaye umunya-Afurika wa mbere uzajya utanga aya mahugurwa nyuma kwitabira ayari yabereye muri Sénégal akaba yanitabiriye ayabereye mu Rwanda.

Ubwo hasozwaga aya mahugurwa, Meya w’Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme, Ndiate Sall, Umunyamabanga Mukuru wa Komite Olempike y’u Rwanda, Kajangwe Joseph n’umuyobozi w’Akarere ka Gatanu muri Volleyball, Fernand Sauveur Ruterana, bari bitabiriye uyu muhango.

Abitabiriye amahugurwa, bahawe impamyabumenyi, ariko basabwa kutazazibika mu kabati ahubwo bakazazibyaza umusaruro.

Umuyobozi wa Volleyball 4Life, Peter Van Tarell, yasobanuye impamvu nyamukuru yatumye bahitamo kuzana aya mahugurwa mu gihugu cy’u Rwanda.

Ati “Guhitamo kuza gukorera mu Rwanda, twafashe iki cyemezo nyuma y’uko duhuriye na Mana Jean Paul muri Sénégal. Ibiganiro twagiranye, twasanze nta kabuza tugomba kwerekeza amaso mu Rwanda.”

Yongeyeho ati “Ugereranyije n’ahandi twatanze aya mahugurwa, mu Rwanda twasanze urwego ruri hejuru. Abayitabiriye ni abantu basobanutsem kandi bumva vuba ibyo twabigishije.”

Iyi gahunda isanzwe ikorwa mu bihugu bitandukanye, kandi ahakorewe aya mahugurwa hagaragara impinduka mu batoza baba bahawe amahugurwa kuri iyi gahunda ya Volleyball 4Life.

Bajyaga gushyira mu bikorwa ibyo bigishijwe
Peter Van Tarell na Dorien Tenhaeff banyuzwe n’urwego basanzeho abitabiriye amahugurwa ya Volleyball 4Life mu Rwanda
Umuyobozi wa Olymp-Africa muri Lesotho yari mu bitabiriye aya mahugurwa yabereye i Nyanza
Umutoza Mana Jean Paul wahuguwe
Cuthbert Filbert Bayi uri mu bahuguwe
Meya wa Nyanza, Ntazinda Erasme yitabiriye umuhango wo gusoza amahugurwa
Abatoza mu ishuri bahuguriwemo

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW