Tennis: Abahinde bahiriwe n’umunsi wa Kabiri wa Rwanda Open

Abakinnyi biganjemo abakomoka mu gihugu cy’u Burundi, bitwaye neza mu mikino y’umunsi wa Kabiri y’irushanwa ry’umukino wa Tennis, Rwanda Open ikomeje kubera mu Rwanda ku bibuga bya IPRC-Kigali.

Kuri uyu munsi guhera Saa tatu z’amanywa, ni bwo hari hatangiye imikino y’umunsi wa Kabiri wa Rwanda Open nyuma yo kubanza guca mu ijonjora ryo gusigarana abatanira ibihembo byiza ndetse n’amanota.

Mu mikino 11 yabaye kuri uyu wa Gatatu, abakinnyi barindwi bakomoka mu Buhinde, bose batsinze abo bari bahanganye.

Sharma Atharva yabanje gutsinda Umunyarwanda, Habiyambere Ernest kuri 6-1, 6-3. Abandi ni Ganta Sai Karteek Reddy watsinze Umuhinde mugenzi we, 6-3, 7- 6⁴, Jaisinghani Baghav atsinda mwene wa bo, Agarwal Anurag kuri 6-1 na 7- 6³.

Abandi bakomoka mu Buhinde bitwaye neza kuri uyu munsi, ni Agarwal Rishab watsinze Schroeter Maritiz ukomoka mu Budage, kuri 6-1, 7-5 mu gihe na Schroeter yatsinzemo seti imwe kuri 7- 6⁵.

Mu gukomeza guhirwa kw’abakomoka mu Buhinde, ni ho havuyemo ko Yadav Yash yatsinze Suresh Darrshan kuri 7-5, 7-6³, mu gihe na Dev Prajwal, nimero ya 663 ku Isi, yatsinze Umunyarwanda Hakizumwami Junior kuri 6-3 6-0.

Iyo ucishijemo amaso, usanga irushanwa rya Rwanda Open ry’uyu mwaka ryitabiriwe n’abakinnyi bakomeye babigize umwuga nyuma y’uko ishyizwe ku ngengabihe ya ITF Word Tennis Tour “Futures”, aho izatanga amanota ku rutonde rwa ATP.

Abanyarwa babiri bari basigaye muri iri rushanwa, na bo ntibariwe kuri uyu munsi ndetse bahise banasezererwa nyuma yo gutsindwa bombi. Hakizumwami Junior uri mu Banyarwanda bari kuzamuka neza muri Tennis, yahuye na  Dev Prajwal, nimero ya 663 ku Isi ukomoka mu Buhinde, maze amutsinda byoroshye 6-3 6-0.

Ni na ko byaje kugenda kuri Habiyambere Ernest kuko na we yatsinzwe 6-3 6-1 n’Umuhinde Atharva Sharma usanzwe ari nimero ya 585.

- Advertisement -

Gutsindwa kw’aba Banyarwanda bombi, bisobanuye u Rwanda rusigara nta mukinnyi rufite muri Rwanda Open 2023 kuko na Niyigena Étienne yatsinzwe n’Umufaransa Corentin Denolly, nimero ya 525, mu mukino wa 1/16 wabaye ku wa Kabiri.

Mu yindi mikino yabaye kuri uyu wa Gatatu, Umunyamerika Oliver Crawford uhagaze neza kurusha abandi bari i Kigali, aho ari uwa 294, yasezereye Umuhinde Arjun Mahedavan, wa 523, amutsinze 6-0 6-1.

Umurundi Iradukunda Guy Orly usanzwe ari nimero ya 1119, na we ntiyorohewe n’iri rushanwa ryitabiriwe n’ibihangange kuko yatsinzwe 6-1 3-6 2-6 n’Umunya-Zimbabwe Benjamin Lock usanzwe ari nimero ya 360.

Rwanda Open 2023 izakomeza ku wa Kane, tariki ya 7 Nzeri, hakinwa 1/8 ku bakinnyi babashije gukomeza.

Mu gihe cy’ibyumweru bibiri, tariki ya 4-10 Nzeri na tariki ya 11-17 Nzeri 2023, abakinnyi bitabiriye iri rushanwa riri kubera ku bibuga bya IPRC Kigali bazahatanira ibihumbi 25$.

Ibihembo byarazamutse, kuko umukinnyi uzabasha kwegukana irushanwa mu cyumweru kimwe, azahabwa 3600$ n’amanota 25 mu gihe hari amafaranga buri wese abona mu cyiciro yakinnye kugeza ku watangiriye muri 1/16 ubona 260$.

Abahinde wari umunsi mwiza kuri bo
Umuhinde, Dev Prajwal yitwaye neza kuri uyu munsi
Hakizumwami Junior ntiyahiriwe
Habiyambere Ernest nawe byanze uyu munsi

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW