Abatoza barenga 20 bahuguriwe kwirinda impanuka zo mu mazi

Ishyirahamwe ry’Umukino wo Koga mu Rwanda, RSF, ryahuguye abatoza 25 ku bijyanye no kwirinda impanuka zituruka mu mazi.

Ni amahugurwa yasojwe kuri uyi wa Gatanu tariki ya 22 Nzeri 2023. Abayobozi barimo Girimbabazi Rugabira Pamela, ari mu baje mu muhango wo gusoza aya mahugurwa yari amaze iminsi icyenda.

Aya mahugurwa yari yateguwe ku bufatanye na Komite Olempike y’u Rwanda ndetse n’Impuzamashyirahamwe y’Umukino wo Koga ku Isi, World Aquatics na Komite Olempike y’u Budage.

Abahuguwe bongerewe ubumenyi muri Drowning & Prevention n’ibindi biganisha ku kumenya no gusobanukirwa neza kwirinda impanuka zo mu mazi.

Abatoza 25 bari baturutse mu makipe icumi, ni bo bungukiye muri aya mahugurwa yatanzwe n’inzobere ikomotse mu Budage, Sven Spannkrebs afatanyije na Komite Olempike y’u Budage (German Olympic Sports Confederation).

Amakipe icumi yatanze aba batoza, harimo: Vision Jeunesse Nouvelle, Rwesero, Cercle Sportif de Karongi, Rwamagana, Gisenyi, Mako Sharks, Cercle Sportif de Kigali, Aquawave, Rubavu n Les Dauphins.

Ubwo hasozwaga aya mahugurwa yaberaga kuri Olympic Hotel ku Kimironko, Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Umukino wo Koga mu Rwanda, Girimbabazi Rugabira Pamela, yavuze ko yari amahugurwa y’Ingenzi.

Ati “Aya mahugurwa yari ingenzi cyane kuko kuyagira ni iby’agaciro ku ruhande rw’Ishyirahamwe. Ikindi navuga ni uko abatoza n’amakipe bagiye bayasaba none bahuguwe.”

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko abahuguwe biyemeje kuzayabyaza umusaruro ubwo bazaba basubiye mu makipe ya bo.

- Advertisement -

Aba batoza bahawe ubumenyi ku bijyanye no kuba barobora abakinnyi bashobora kuba barohamira mu mazi.

Uretse abatoza kandi, n’abasifuzi bahawe amahugurwa yo kubafasha kumenya uko bazajya bitegura amarushanwa atandukanye.

Bahawe ubumenyi butandukanye
Bagiye bagaragaza icyo bungukiye muri aya mahugurwa
Berekanaga uko bakwirinda bibaye ngombwa
Abatoza bongerewe ubumenyi ku kwirinda impanuka zo mu mazi
Bahawe gihamya y’uko basoje aya mahugurwa
Basabwe kutazapfusha ubusa ubumenyi bahawe
Buri mutoza yahawe icyemeza ko yitabiriye aya mahugurwa
Impuguke ivuye mu Budage, ni yo yatanze aya mahugurwa
Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Umukino wo Koga mu Rwanda, Girimbabazi Rugabira Pamela yizeye ko abahuguwe bazabibyaza umusaruro
Abatoza 25 ni bo bahuguwe

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW