Amavubi y’Abagore ashobora gukina n’u Burundi

Mu kwitegura imikino ibiri ya Ghana yo guhatanira itike yo kujya mu gikombe cya Afurika cy’Abagore kizabera muri Maroc mu 2024, ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Abagore, yatangiye gutekereza kuzakina umukino wa gicuti n’u Burundi.

Kuri uyu wa Gatatu, ni bwo Nyinawumuntu Grâce utoza Amavubi y’Abagore, yahamagaye abakinnyi 25 bitegura guhura na Ghana mu gushaka itike yo kuzajya muri Maroc umwaka utaha.

Uyu mwiherero uzatangira ku wa Gatanu tariki 8 Nzeri 2023. Abakinnyi bazajya bakorera imyitozo kuri Kigali Pelé Stadium.

Amakuru yizewe UMUSEKE wamenye, avuga ko u Rwanda rwasabye u Burundi ko bazakina umukino wa gicuti mbere y’umukino ubanza wa Ghana. Bisobanuye ko uyu mukino uramutse ubaye, wakinwa mbere ya tariki 18 Nzeri.

Imikino ibanza yo guhatanira itike yo kujya mu gikombe cya Afurika 2024, izakinwa hagati ya tariki 18-26 Nzeri. Iyo kwishyura izakinwa guhera tariki 27 Ugushyingo  kugeza tariki 5 Ukuboza 2023.

Aba bakobwa bashobora kuzashakirwa imikino ibiri ya gicuti mbere yo guhura na Ghana
Nyinawumuntu yasabye ko u Rwanda rwashakirwa imikino ya gicuti mbere yo gucakirana na Ghana
Abakinnyi 25 bahamagawe

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW