Amavubi yitegura Sénégal, yatangiye imyitozo

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’umupira w’amaguru, Amavubi, yatangiye imyitozo itegura umukino w’umunsi wa Gatandatu w’ijonjora ryo gushaka itike yo kujya mu gikombe cya Afurika kizabera muri Côte d’Ivoire umwaka utaha.

Nyuma yo guhamagara abakinnyi bazifashishwa ku mukino wa nyuma wo mu itsinda L mu guhatanira itike yo kujya mu gikombe cya Afurika, Amavubi yatangiye imyitozo kuri uyu wa Mbere.

Ni imyitozo yayobowe n’abatoza b’ikipe y’Igihugu, barangajwe imbere na Gerard Buschier, Jimmy Mulisa ndetse na Seninga Innocent wagarutsemo nyuma yo kuyivamo ubwo yari ifitwe na Mashami Vincent.

Abakinnyi bose bakina imbere mu gihugu, bagaragaye muri iyi myitozo, aba kandi bariyongeraho Byiringiro Lague ukina muri Suède wakoze iy’uyu munsi na Mutsinzi Ange wageze mu mwiherero uyu munsi ugomba kuzatangita imyitozo ku munsi w’ejo ku wa Kabiri.

Umukino wo kwishyura uzahuza u Rwanda na Sénégal, uzakinwa ku wa Gatandatu tariki 9 Nzeri 2023 kuri Stade mpuzamahanga ya Huye Saa cyenda z’amanywa.

Iri tsinda riyobowe na Sénégal ifite amanota 12 ku yandi nyuma yo gutsinda imikino ya yo yose, ndetse yo ikaba yaramaze kubona itike ijya muri Côte d’Ivoire umwaka utaha, mu Rwanda rufite amanota abiri rwakuye ku kunganya na Bénin na Mozambique.

Niyonzima Olivier yongeye kugaruka mu Amavubi
Kimenyi Yves yongeye guhamagarwa mu Amavubi
Iradukunda Simeon na Nshuti Innocent
Rwatubyaye Abdoul wa Rayon Sports
Mugisha Gilbert wa APR FC
Byiringiro Lague yakoze imyitozo
Mutsinzi Ange yasanze bagenzi be mu mwiherero
Tuyisenge Eric uzwi nka Cantona ushinzwe ibikoresho by’Amavubi, anyuzamo aganira n’abatoza
Mugisha Didier wa Police FC

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW