André Landeut yashinje Abayovu kwisenyera ikipe

Umubiligi wahoze ari umutoza mukuru w’ikipe ya Kiyovu Sports, Alain-André Landeut, yashenguwe n’uburyo iyi kipe yatsinzwe na Bugesera FC muri shampiyona, ashinja abayobozi b’iyi kipe kuyisenya babeshya ko bari kuyubaka.

Ku wa Gatandatu tariki 2 Nzeri 2023, ni bwo habaye imikino yindi y’umunsi wa Kabiri wa shampiyona y’icyiciro cya Mbere. Mu yabaye, harimo uwo Kiyovu Sports yari yasuye Bugesera FC maze inyagirirwa mu Karere ka Bugesera, ibitego 4-0.

André Landeut watandukanye n’iyi kipe akiyifitiye amasezerano ariko akabyishyurirwa amafaranga ye, yatunze urutoki Komite Nyobozi ya Kiyovu Sports ariko aganisha kuri Mvukiyehe Juvénal uyobora Kiyovu Sports Ltd.

Ni ubutumwa uyu Mubiligi yacishije kuri Status ya WhatsApp ye, aho ndetse yanagaragaje ko umutoza mukuru w’iyi kipe, yabeshywe byinshi.

Ati “Komeza wumve abo bana bawe ndetse na Komite yawe iciriritse. Nari narakubwiye kuva na mbere ko ari wowe uri kwisenyera. Urebye ni wowe mwanzi wawe wa Mbere muri iyo kipe.”

Yongeyeho ati “Mu by’ukuri aho wari watsinze ibitego 3-0 umwaka ushize, uyu munsi uhatsindiwe 4-0. Umwaka urashize uyoboye urutonde rwa shampiyona n’amanota 9/9, none uyu munsi ufite4/9. Komeza”

Landeut ntabwo yagarukiye aho gusa, kuko yagaragaje ko umutoza Petros Koukouras yabeshywe n’ubuyobozi ndetse ko akwiye kuba maso kuko igikomeye azakora muri iyi kipe ari ukurwanira kutajya mu cyiciro cya Kabiri.

Ati “Komera. Gusa Kiyovu Sports yarakubeshye. Ntiwigeze umenya umenya Kiyovu nyayo. Wowe n’abo bana uri gutoza, nugumisha Kiyovu mu cyiciro cya Mbere bizaba ari ibitangaza. Ibyo urimo kubona ubu, ni byo byatunanije.”

Alain-André Landeut, ubu nta kazi afite nyuma yo gutandukana na Kiyovu Sports ariko akomeje ibiganiro n’amakipe atandukanye ndetse aherutse kubwira UMUSEKE ko anakabonye mu Rwanda yagaruka kuhakorera.

- Advertisement -

Imyaka ibiri yikurikiranya ishize, Urucaca rwahabwaga amahirwe yo kwegukana igikombe cya shampiyona ariko rukakibura mu mikino ibiri isoza shampiyona. Muri iyo myaka ibiri, cyegukanywe na APR FC.

Alain-André Landeut yatunze urutoki abayobozi ba Kiyovu Sports, abashinja kwisenyera ikipe

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW