Corentin Denolly yegukanye icyumweru cya Kabiri cya Rwanda Open

Muri Tennis y’abakina umwe kuri umwe, Singles, Umufaransa, Corentin Denolly yegukanye icyumweru cya Kabiri cy’irushanwa mpuzamahanga ry’Umukino wa Tennis, Rwanda Open nyuma yo gutsinda Umunya-Amerika, Oliver Crawford ku mukino wa nyuma.

Ni umukino watangiye Saa tanu n’igice z’amanywa, ubera muri IPRC-Kigali ahasanzwe habera amarushanwa mpuzamahanga ya Tennis.

Ni umukino wari ukomeye, ariko watangiye Oliver Crawford ari we uri hejuru kuko yatsinze iseti ya Mbere kuri 6-1.

Amaseti abiri yakurikiyeho, yahise atsindwa na Corentin Denolly kuri 6-4 6-4, maze uyu Mufaransa yagukana icyumweru cya Kabiri cya Rwanda Open gutyo.

Bamwe mu bayobozi barimo Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Niyonkuru Zéphanie, Perezida w’Ishyirahamwe rya Tennis mu, Karenzi Théoneste n’abandi, bari baje kureba uyu mukino.

Uwegukanye iri rushanwa mu bakina ari umwe ku wundi, yahembwe amadolari 3600, uwa Kabiri ahembwa amadolari 2120.

Mu bakina ari babiri kuri babiri (doubles), Umunya-Ukraine, Nicholas Bybel na Eric Vanshelboim ukomoka muri Amerika, ni bo begukanye icyumweru cya Kabiri cya Kabiri cy’iri rushanwa, nyuma yo gutsinda Abahinde, S.D Prajwal Dev na Ishaque Egbal.

Umunya-Amerika, Oliver Crawford ntazibagirwa ibihe bibi agiriye mu Rwanda
Ibyishimo byari byinshi
Oliver Crawford yari yatangiye neza
Umukino wo wari ukomeye

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW